KWIBUKA 31: Nyaruguru bashyinguye mu cyubahiro imibiri 29 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 17, 2025 - 14:03
 0

Uyu munsi, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n’Inteko ishingamategeko mu Rwanda bifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Munini mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Harashyingurwa mu cyubahiro imibiri 29 y'abazize Jenoside yabonetse.

Umuyobozi w'Akarere Dr. Murwanashyaka Emmanuel yanenze uwari Sous-Prefet wa S/Perefegitura ya Munini Biniga Damien watangije igikorwa cyo gutwika amazu y'Abatutsi no kwica na Kadogi Paul wari Burugumesitiri wa Nshili watangiriye Abatutsi bashakaga guhungira i BurundI.

Umuyobozi w'Akarere yakomeje agaya Nyiridandi Charles wari Burugumesitiri wa Komini Mubuga,we wicishije Abatutsi na Ndahayo wari Konseye wa Segiteri Kabilizi. Avugako ibi bishimangira uhare simusiga rw'ubuyobozi bubi bwishe abaturage bari bashinzwe kurengera.

Mukeshimana Winifride wahungiye ku Munini avugako nyina yabwiye abicanyi ati "Mubanze munyice,munyicire abana ntareba.Yatubundaraye hejuru nk'uko inkoko ibundikira imishwi.Mama bamwishe andyamye hejuru amaraso ye yambereye igitambo.Bamwishe mbyumva."

Uyu Mukeshimana warokotse Jenoside avuga ahantu hatandukanye yabaye mu buzima bugoranye ariko ubu yishimirako yongeye kubaho akiga ubu akaba afite akazi n'abana 2.Arashimira Leta y'ubumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Apr 17, 2025 - 14:04

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.