Bull Dogg yasabye ubufasha Perezida Kagame

Apr 17, 2025 - 15:47
 0

Umuraperi Bull Dog yasabye Umukuru w'Igihugu Paul Kagame kumugurira itike akazajya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu gihe Arsenal yaba igeze ku mukino wa nyuma.

Mu butumwa uyu muraperi yacishije kuri Instagram, yavuze ko nyuma yo kureba umukino Arsenal yaraye isezereyemo Real Madrid, yahise yizera adashidikanya ko Arsenal na Visit Rwanda bigomba kugaragara ku mukino wa nyuma i Munich.

Mu magambo ye ati:"Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka.Nyuma yo kubona Arsenal na Real Madrid mu ijoro ryakeye, sinakongera gushidikanya ko Arsenal na Visit Rwanda turagera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League."

Yunzemo ati:"Ndakwinginze papa Yvan (Perezida Kagame) uzangurire itike y'i Munich ntabwo tuzatsindwa."

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ukaba ategerejwe tariki ya 31 Gicurasi kuri sitade Allianz Arena iri i Munich mu Budage.

Icyakora Arsenal irasabwa kubanza gutsinda PSG yo mu Bufaransa muri 1/2 kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.