
P.Diddy akomeje gukubita hirya no hino yitegura kujya imbere y'ubutabera, King Saha yavuze uburyo Bebe Cool yamusibiye amayira, Serana Willams yasubije abamushinja kubyina mu ndirimbo ya Kendrick Lamar isebya Drake bakanyujijeho: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru agezweho mu Isi y'imyidagaduro muri Afurika no hirya no hino ku Isi.
Umuraperi P.Diddy yongereye itsinda ry'abanyamategeko be, aho yongeyemo uwitwa Brian Steel waburaniye umuraperi Young Thug.
Brian Steel akaba yaraburaniye Young Thug atsinda urubanza yashinjwagamo ibyaha birimo gushinga agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge n’intwaro.
Uyu munyamategeko aje yiyongera ku barimo Marc Agnifilo na Teny Geragos.
Diddy azatangira kuburanishwa ku wa 5 Gicurasi 2025. Kuva ku wa 16 Nzeri 2024 afungiye muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn muri New York, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore n’abagabo.
Ku rundi ruhande, umuraperi wo muri Nigeria Phyno, yateye utwatsi umunyamakuru waherukaga kuvuga ko yagurishije imitungo ye iri i Lagos, aho yavugaga ko gushora imari muri Yoruba ari ikosa rikomeye, cyane ko abaturage b'aba-Igbo batahahawe ikaze.
Umunyamakuru ukoresha amazina ya JustSociety4Al ku mbuga mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko Phyno yagurishije imitungo ye ku banya-Libya, ariko uyu muhanzi yavuze ko ibyo byose ari ukumusebya ntabyabayeho.
King Saha yavuze uburyo Bebe Cool yamusibiye amayira
Umuhanzi wo muri Uganda King Saha, yavuze ko intandaro y'urwango rwe na Bebe Cool yatangiye ubwo yamubeshyeraga ko akoresha ibiyobyabwenge, bigatuma hari amakampani atangira kumwima ibiraka kubera ayo magambo.
Ubwo King Saha yakoraga ikiganiro cya Live kuri TikTok, yavuze ko ubwo yiyamamarizaga kuba umuyobozi mu ishyirahamwe ry'abahanzi muri Uganda ryitwa Uganda Musician Assocciation (UMA), Bebe Cool yanze kumushyigikira ahubwo agatora Cindy Sanyu avuga ko we yabaswe n'ibiyobyabwenge.
King Saha avuga ko ayo magambo yasenye byinshi kuko yatumye hari abantu batangira kutamwizera bakamwima akazi bavuga ko yabaswe n'ibiyobyabwenge.
Shailah Gashumba yishongeye ku bagabo batsinzwe
Sheilah Gashumba yagize icyo avuga ku bagabo bamwita indaya barimo MC Kats, uvuga ko ayobya urubyiruko rumufatiraho urugero abeshya ko akora ibitaramo mu tubari kandi ariho abagabo bamuhera amafaranga.
Mu butumwa bwa Gashumba kuri X ubwo yagiraga icyo avuga kuri ibyo byo kwitwa indaya, yateguje abakobwa ko bazabita amazina menshi cyane cyane 'indaya', mu gihe batangiye kugera ku ntsinzi.
Yashimangiye ko nubwo umugore yaba afite akamaro kanini mu isi, ariko abagabo bamwe bazatangira kuvuga ko baryamana n'abandi bagabo.
Ati "Nanditse ibi ngira ngo mbateguze ko muzitwa amazina menshi cyane cyane 'indaya', mu gihe mugeze ku ntsinzi. Nubwo umugore yaba afite akamaro kanini ku Isi, abagabo bazavuga ko hari abo baryamana."
Yakomeje avuga ko abagabo bakunda gukoresha ijambo 'uburaya' kugira ngo bahishe gutsindwa n'ubunebwe bwabo.
Serana Willams yasubije abamushinja kubyina mu ndirimbo ya Kendrick Lamar isebya Drake bakanyujijeho
Icyamamare mu mukino wa Tennis, Serena Williams, yateye utwatsi abamushinja kwibasira Drake ubwo yagaragaraga ku rubyiniro muri Super Bowl yabaye muri Gashyantare 2025, abyinana indirimbo 'Not Like Us' Kendrick Lamar yakoze yibasira bikomeye Drake.
Nyuma y'uko agaragaye bitunguranye abyina iyi ndirimbo, abantu batangiye kumushinja gushyigikira Kendrick Lamar mu gusebya Drake bakanyujijeho mu rukundo.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru 'Time Magazine', Serena Williams yavuze ko kujya kubyina iriya ndirimbo atari agamije kujomba igikwasi Drake nk'uko abantu babivuga ndetse ko ari ibintu bibabaje kuba abantu barabifashe muri ubwo buryo.
kwa Justin Beiber rurakinga babiri
Nyuma y'uko ikinyamakuru 'Hollywood Reporter' gitangaje ko Justin Bieber yugarijwe n'ubukene n'amadeni kandi yarahoze ari umuherwe, abamureberera inyungu babinyomoje.
Itsinda rimureberera inyungu ryatangaje ko ibivugwa byose ari ibihuha byazanywe n'umunyamakuru wahoze ari mu itsinda rya Justin Bieber bakaza gutandukana, akaba ari nawe wanditse iyo nkuru amuharabika bityo abantu badakwiye kubiha agaciro.
Izi nkuru zivuga ko Justin Bieber yugarijwe n'amadeni, zaje nyuma y'uko mu minsi ishize yagiye asubika ibitaramo bitewe n'uburwayi yagiye ahura nabwo.