
Kenya yaba yaramaze kwinjirirwa n'umuziki wa Tanzania?
Injyana y'umuziki wo muri Tanzania izwi nka Bongo Flava ni imwe muzifite umwihariko muri Afurika, ku buryo uwumvise indirimbo iri muri iyi njyana ahita amenya aho ikomoka.
Bongo Flava yavumbuwe mu myaka y'i 1990, iturutse kuri Hip Hop y'Abanyamerika yongewemo injyana gakondo za Tanzania nka Taarab na Dansi.
Iyi njyana iririmbwa cyane mu rurimi rw'Igiswahili muri Afurika y'Iburasirazuba yamaze gushinga imizi cyane ko ibihugu byinshi byo muri aka Karere bikoresha uru rurimi.
Iyo bigeze ku gihugu cya Kenya ho biba akarusho kuko abahanzi bo muri Tanzania baririmba iyi njyana, usanga ibihangano byabo bikunzwe cyane muri Kenya.
Abahanzi nka Diamond Platnumz, Marioo, Zuchu, Darassa n'abandi bo muri Tanzania, akenshi usanga baza mu myanya y'imbere bihorahora, mu bahanzi bumvwa cyane muri Kenya.
Urebye nko ku rubuga rwa Audiomack, album eshanu ziri kumvwa cyane muri Kenya, ni iz'abahanzi bo muri Tanzania.
Ku rubuga rwa YouTube naho abahanzi nka Diamond Platnumz, Zuchu, Marioo na Harmonize inshuro nyinshi baba bari ku myanya y'imbere mu bumvwa cyane muri Kenya kandi ku buryo buhoraho.
Kuri Spotify naho bigaragara ko abahanzi benshi bakomeye muri Tanzania, Umujyi wa Nairobi uza ku mwanya wa mbere muyifite abantu benshi bumvwa ibihangano byabo.
Bein Aimé niwe muhanzi wo muri Kenya uri guhatana nabo muri Tanzania bakomeje gufata isoko rya Kenya