Abo nafashije mu muziki nibo bangambaniye-Skales

Mar 26, 2025 - 13:45
 0

Umuhanzi wa Afrobeats, Skales, yatangaje amakuru ajyanye n’umubano we n’abahanzi bamwe yafashije kuzamuka no kugera ku rwego rw’ibyamamare mu ruganda rw’umuziki.

Yagize agahinda avuga ko benshi mu bo yafashije mu bihe byashize bamugiriye ubuhemu.

Uwamamaye mu ndirimbo Shake Body yashimangiye ko nubwo yahuye n’ubuhemu, Imana yakomeje kumuba hafi no kumugirira neza.

Yagaragaje akamaro ko gusenga no kwizera Imana mu bihe byose, avuga ko ari inama nziza cyane nyina nyakwigendera yamuhaye.

Ku rubuga rwe rwa X, Skales yanditse ati: “Umunsi umwe nzicara mbabwire inkuru y’ukuntu abantu benshi bangaritse, barimo n’abo nafashije kuzamuka muri uru ruganda rw’umuziki. Ariko se mwamenya iki? Imana yambaye hafi iteka, n’igihe nari njyenyine… Ntuzigere uhagarika gusenga no kwizera Imana n’umutima wawe wose… Inama nziza cyane mama yampaye!!!”

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.