Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

Apr 24, 2025 - 18:15
 0

Urubanza rw'umunyamakuru Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta] rwasubitswe ku mpamvu Eshatu z'ibanze zirimo ko Umunyamategeko we atabonye umwanya wo guhura n'umukiriya we.

Kuri uyu 24 Mata 2025, Urukiko rwa Nyarugenge rwasubitse urubanzwa rwa Fatakumavuta ukurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge.

Urubanza rwasubitswe ku mpamvu z'uko umunyamategeko wa Fatakumavuta atabonye umwanya wo guhura n'umukiriya we ngo bategure urubanza.

Ku rundi ruhande, Maitre wa Fatakumavuta ntiyabonye Dosiye kugira  ngo amenye ibyo umukiriya we aregwa.

Ni mu gihe kandi Abacamanza haje umwe mu gihe abandi babiri batitabiriye iburana. Urubanzwa rwashyizwe tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Fatakumavuta yatawe muri yombi na RIB ku wa 18 Ukwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.