
Iminsi isigaye y’ukwezi kwa Mata,izagwamo imvura itazabangamira ubuhinzi
Meteo-rwanda, itangaza ko iminsi ukwezi kwa Mata gusigaje kugirango kurangire, hazagwa imvura isanzwe itazabangamira ubuhinzi.
Ni mu gihe iyaguye hagati ya taliki 11 na 20 Mata, yaranzwe n’imvura nyinshi itandukanye n’iyaguye mu myaka yabanjirije uyu wa 2025.
Iki kigo kivuga ko ubuhehere bw’ubutaka bwiyongereye mu bice byinshi by’igihugu, kandi ko buzakomeza bitewe n’uko imvura yateganyijwe hagati ya tariki ya 21 na 30 Mata izaba isanzwe.
Ku byerekeye imirimo y’ubuhinzi mu gihembwe cy’ihinga cya B, Meteo yamaze impungenge abahinzi ariko ibasaba kugira uruhare mu kurwanya isuri hacukurwa imirwanyasuri, gusibura imigende no gufata amazi y’imvura.
Iteganyagihe ry’igihe kirekire riba ryizewe ku kigero kiri hejuru ya 75% na ho iry’umunsi 1 kugera ku 10 ritanga amakuru nyayo ku kigero cya 83%. Nk’uko iki Kigo cya ‘Meteo cyagiye kibitangaza.