Gakenke: Biravugwa ko hari abagabo barazwa rubunda batinze gutaha
Mu Karere ka Gakenke, hari abagabo bivugwa ko iyo batinze gutaha barazwa hanze n'abagore babo banga kubakingurira.
Abatuye muri imwe mu mirenge yo mu karere ka Gakenke bavuga ko hari abaturanyi babo barara hanze iyo batinze gutaha biturutse ku bagore babo babahanisha kwanga gukingura mu gihe bavuye mu kabari.
Umwe mu bagabo utuye mu Murenge wa Karambo, aravuga impamvu zituma abagabo bakingiranwa mu gihe batinze gutaha.
Yagize ati " Hari igihe umugabo ava gusoma agacupa umugore akamukingirana agatuma atinjira mu rugo, rimwe na rimwe ntibijya hanze ariko unaniwe kwihangana bikajya hanze."
Undi mugabo nawe yagize ati" Hari igihe umuntu ajya mu kabari agataha amasaha yakuze, asanga urugi barukinze, ni hahandi arara hanze agataha bucyeye."
Bamwe mu bagore bavuga ko hari abagabo barazwa hanze n'abagore mu rwego rwo kubibutsa inshingango zabo baba bataye cyangwa babaketseho ubushoreke .
Umwe yagize ati "Umugabo ashobora kujya kunywa inzoga nta kintu yasigiye abana n'umugore, ugasanga umugore yakinze akamwihorera. Umugore niba yakinze nibwo umugabo yisubiraho."
Undi mugore yagize ati" Hari igihe mugirana amakimbirane ukumva ngo yagiye mu nshoreke nawe yatinda ukamukingirana."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Karambo aganira na ATV yavuze ko abashakanye bagomba kubahana aho gufata imyanzuro ibangamira umwe muri bo.
Yagize ati "Ubutumwa ni ubusanzwe, bisaba abantu kubana neza bakubahana nkuko baba barabyemeranyijwe bashakana. Abo byagenze bagomba kugana inzego z'ubuyobozi bukabafasha."
Hirya no hino hari abagabo bivugwa ko bahohoterwa nabo bashakanye ariko bagaterwa ipfunwe no kuvuga ihohotera bakorewe ariko hari na bamwe mu bagore bashinja abagabo babo batita ku nshingano z'urugo ahubwo amafaranga bakoreye bakayamarira mu tubari no mu nshoreke.


Kinyarwanda
English
Swahili









