
Minema irimo gutekereza uburyo bwihariye abibasirwa n’ibiza bajya bagobokwa
Nyuma y’uko bigaragaye ko ibiza byibasira uduce dutandukanye tw’igihugu, hari gutekerezwa uko abo byibasiye bajya bagobokwa.
Ni ingingo irimo gutekerezwaho na Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, aho ivuga ko hatekerezwa ko hashyirwaho ubwisungane mu gutanga ubutabazi.
Minisitiri Albert Murasira uyobora iyi Minisiteri avuga ko harimo gutekerezwa uburyo hajyaho ubwisungane bw’ibiza ku baturage bakajya bagira amafaranga batanga ku buryo ibigo by’ubwishingizi byajya bihita bigoboka abo bahuye n’ibiza nta mananiza.
Ni nyuma y’uko Uturere 6 twibasiwe n’ibiza bikangiza inyubako zabo, imihanda, ibiraro, amashuri n’ibindi bikorwaremezo.
Mu rwego rwo gusana ibyangiritse, hagiye hashakwa ubushobozi kugeza ubwo abo byangirije bagobotswe. Kuba hashyirwaho ubwisungane rero ngo bishobora kuba inzira nziza yo kubafasha mu buryo bwihuse.