issa
Nyamirambo: Hagaragaye umurambo w'urihinja muri ruhurura ruri mu mazi

Aug 18, 2025 - 16:13
 0

Mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye umurambo w'urihinja uri mu mazi muri ruhurura itandukanye Akarere ka Nyarugenge n'aka Kicukiro.

Uyu murambo wagaragaye ahagana saa Saba z'amanywa yo kuri uyu wa 18 Kanama 2025, ahitwa ku Kiraro cy'abashinwa.

Abaturage babwiye UKWELITIMES, ko bakeka ko uru ruhinja rwatwawe n'amazi y'imvu nyinshi yaguye mu ijoro ryo mu wa 17 Kanama kugeza sawa cyenda z'amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki 18.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati " uruhinja rugaragaye ku kiraro cyo ku bashinwa ariko ndakeka n'ubwo hahana imbibi na Nyamirambo ari muri Kigarama Kicukiro."

Umunyamanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yabwiye UKWELITIMES, ko Aya makuru bayamenye ariko uyu murambo utagaragaye mu gace ayobora.

Ati " Twabimenye ariko ntabwo ari muri Kicukiro wabariza ahandi."

Ubwo twateguraga iyi nkuru twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamirambo kugira ngo tumubaze iby'amakuru y'umurambo w'uru ruhinja ariko ntiyatwitaba.

Aug 18, 2025 - 20:23