issa
Gicumbi: Umukecuru amaze kugerageza kwiyahura inshuro 4 yavuze  impamvu abikora

Mar 18, 2026 - 19:40
 0

Umukecuru utuye mu karere ka Gicumbi uvugwaho kugerageza gushaka kwiyambura ubuzima yavuze ko imibereho ye n'abuzukuru be ari yo ituma agerageza kwiyahura.

Uwo mukecuru witwa Mukarushema Esperance  utuye mu Mudugudu wa Gashurwe, bivugwa ko yagerageje kwiyahura ku nshuro ya Kane akoresheje ibinini birenga  60 yariye umunsi umwe.

Uwo mukecuru aganira na Radiyo Ishingiro yavuze ko ubuzima bubi abanyemo n'abuzukuru be ari yo ntandaro yo gushaka kwiyambura ubuzima.

Yagize ati "Njyewe ntabwo nshaka kuzasaza nsabiriza, cyangwa nsazire mu binonko nk'ibi. Ariko uzi kuba uri umunyarwanda ukabona abandi barataha heza, barahabwa Inka ukagira ngo wowe nturi umunyarwanda. Reba nk'utu twana ndera,naduciraga incuro ariko ubu imbaraga zimaze kunshiramo, Aho kugira ngo bazahorote mbareba mpitamo kubabisa hakiri kare."

 Uwo mukecuru yakomeje agira ati "Banyubakiye nkabona ntashye heza nk'ahandi wenda byanyereka ko n'ibindi naburaga nzabibona."

Umuhungu w'imfura avuga ko nyina iyo ahuye n'ikibazo kikamubabaza ashaka kwiyahura ndetse akavuga ko bwa mbere agerageza kwiyahura bamukuye mu mugozi arokoka urupfu. Uwo muhungu we asobanura ko ubwa kabiri nabwo bamukuye mu mugozi yimanitse mu gihe ku nshuro ya 3 yakoresheje amabuye bakoresha mu itoroshi yahonze akanywa ibyavuyemo.

Umuhungu we avuga ku nshuro ya Kane uwo mukecuru yanyweye ibinini birenga 60 bari bamuhaye kwa muganga ubwo yanywaga ibyavuye mu mabuye ya radiyo agira ngo bimwice ariko ntiyapfa nanone.

Uwo muhungu we avuga ko amaherezo abona nyina azagera ku mugambi we wo kwiyahura.

Yagize ati "Impungenge mporana mbona ko azongera akiyahura, njya mbuga ngo tubonye nk'umuterankunga bakamujyana mu bitaro bikomeye bakamusuzuma, bakareba niba hari ikibazo afite mu mutwe. "

Mukahirwa Marie Claire umuyobozi w'Umudugudu wa Gashirwe avuga ko uwo mukecuru ubuyobozi bwagerageje kumufasha ariko abana be bakaba babyara bakamwoherereza abo babyaye ngo abarere kandi nta bushobozi afite bwo kubarera. Mukahirwa avuga ko uwo mukecuru yavuze ko azarinda apfa atavuze impamvu imutera gushaka kwiyahura.

Mar 18, 2026 - 20:36