issa
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Busuwisi bugiye kongerwamo imbaraga nshya

Apr 3, 2026 - 08:35
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Gilles Cerutti, bagirana ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabaye ku wa 02 Mata 2026 byibanze ku gushaka inzira zo guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Switzerland, cyane cyane mu nzego z’iterambere, ubucuruzi n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe inyungu rusange z’abaturage babyo.

U Rwanda n’u Busuwisi bisanzwe bifitanye umubano mwiza umaze igihe, aho bikomeje gukorana mu mishinga itandukanye iteza imbere imibereho myiza y’abaturage.