
Bombori bombori hagati y’ingabo z’abarundi na Wazalendo
Ishyamba si ryeru hagati y’ingabo z’abarundi na Wazalendo, aho aba barwanyi bavuga ko barambiwe cyane ingabo z’Abarundi zibitambika.
Ubwo Minisitiri yahuriraga n’abahagarariye Wazalendo mu mujyi wa Uvira mu ntara Kivu y’Amajyepfo, bamubwiye ko barambiwe imikorere y’ingabo z’Abarundi zituma badakora akazi kabo neza.
Hari umwe wamubwiye ati: “ Twe Aba Wazalendo tubangamiwe cyane n’ingabo z’u Burundi zitwitambika mu kazi kacu ko kurwana ku rugamba duhanganyemo n’umwanzi. Kubera ko muhari, Nyakubahwa mukaba muyoboye n’ingabo, turagira ngo mutubwire icyo ingabo z’u Burundi zaje kumara muri iki gihugu!
Uyu yavuze ko ngo iyo Abawazalendo bagiye guhangana na M23 ingabo z’u Burundi zibitambika, zikababwira ko ari abasivili batemerewe kujya ku rugamba.
Yavuze ko nko mu gace ka Kamanyola, bisa n’aho ingabo za kiriya gihugu zaje gufasha M23 bityo igakomeza urugendo rwo gufata n’ibindi bice birimo n’ahitwa Nyangezi.
Ubusanzwe Ingabo z’u Burundi zirenga 10,000 ziherutse koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana na M23.