Ababyinnyi gakondo mu Burundi ntibemerewe kubyina mu bikorwa by'amashyaka atari CNDD-FDD
Mu gihe amatora y'abadepite n’ay’uturere ateganyijwe ku itariki ya 5 Kamena 2025 mu Burundi yegereje, amatsinda y'ababyinnyi gakondo mu majyepfo y'iki gihugu aramaganira kure ingamba bashyirirwaho n’ishyaka CNDD-FDD.
Aba babyinnyi babujijwe kujya kubyina mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe kandi bavuga ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi n'ubwo ribakoresha ariko ribahemba intica ntikize.
Abagize aya matsinda y'ababyinnyi gakondo, cyane cyane ababyina imbyino z'umuco zizwi nka 'Agasimbo' zituruka mu gace ka Buragane, bashyizweho igitutu gikomeye ubwo bari mu ntara ya Makamba. Muri iki gihe cyo kwiyamamaza, aba babyinnyi bavuga ko bahatirwa kwanga gutaramira andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse bakaba bafite ubwoba bwo kuzagirwa nabi n’abayobozi bo muri CNDD-FDD.
Nk’uko bivugwa mu makuru atandukanye, itsinda rimwe ry’abakorobasi (Acrobatic Dancers) rikorera i Kayoba, mu karere ka Makamba, riherutse kubuzwa kwitabira ibirori byari byateguwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya CDP, ubwo ryatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza i Burunga. Iri tegeko ryari ryatanzwe n’abayobozi ba CNDD-FDD bo ku rwego rw’akarere ribuza abo babyinnyi gukorana n’andi mashyaka ya politiki kugeza igihe amatora azarangirira.
Ababyinnyi gakondo mu Burundi basanzwe bifashishwa mu bikorwa byo kwakira abantu nkaba habera ibikorwa byo kwiyamamaza
Ibi byose bikaba bikorwa mu gihe amafaranga bishyurwa n’ishyaka riri ku butegetsi, ari intica ntikize.
Bavuga ko CNDD-FDD ibaha amafaranga adashobora kurenga 40,000 by’amafaranga y’amarundi ku munsi wose, cyangwa munsi ya 3,000 kuri buri muntu. Ibi bikaba bitandukanye cyane n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, aho bivugwa ko yo hari n'atanga agera ku 200,000 FBu ku gikorwa nk’icyo.
Abenshi muri abo babyinnyi bivugwa ko babayeho mu buzima bushaririye. Kuko benshi muri bo bakora imirimo iciriritse nk’ubuzamu, ubuhinzi no kubumba amatafari kugira ngo babone imibereho. Kandi niyo bari muri iyi mirimo yo kubyina, ubwabo ni bo bishakira ibikoresho by’imbyino, imyambaro n’ibindi bikoresho byose, mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka mu gihugu.
Aba babyinnyi barinubira uburyo aba banyapolitiki bakomeje gukoresha ibihangano byabo ariko ntibabahe agaciro ndetse bakabangira gusakaza ibyo bakora nk'umuco hose mu baturage.
Nubwo ibi byose bivugwa, nta muyobozi uragira icyo abivugaho, kandi aya matsinda y'ababyinnyi aracyashyirwaho igitutu ngo akomeze gukorera ishyaka riri ku butegetsi gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









