Ni ngombwa ko hafatwa ingamba zo guhangana n’abifuza kongera kubiba imbuto z’amacakubiri-Min.Judith

Apr 13, 2025 - 09:28
 0

Minisitiri muri Perezidansi y'u Rwanda yavuze ko n’ubwo u Rwanda rugeze aheza rwiyubaka, ariko ko ari ngombwa ko hafatwa ingamba zo guhangana n’abashaka kongera kubiba urwango n’amacakubiri.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Mata 2025, ubwo hibukwaga abanyamakuru n’abakoraga mu bigo by'itangazamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “ N’ubwo rero u Rwanda bigaragarira buri wese ko rumaze gutera imbere,rumaze gutera intambwe ndende,ndetse tugeze aheza mu bumwe n’ubwiyunge, mu kwiga ndetse no mu iterambere muri rusange, ni ngombwa ko hafatwa ingamba zo guhangana n’abifuza kongera kubiba imbuto z’amacakubiri n’urwango ndetse tukagerageza kubarwanya twivuye inyuma.”

Yashimye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga uruhare rwabo mu kunyomoza ibinyoma bya bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza ku Rwanda no ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Yavuze ko kubera icyizere itangazamakuru rigirirwa , ni ngombwa ko abanyamakuru bumva ko bafite inshingano zo guhora ku ruhembe rwo gutanga amakuru nyayo no kugaragariza isi yose ku mpamvu zitera umutekano mucye muri DRC.

Zimwe mu mpamvu yagarutseho ko zikwiye kugaragazwa  zitera umutekano mucye muri DRC, harimo ko abanyekongo baharanira uburengazira bwabo bwo kubaho , guhora bicwa bunyamaswa biturutse ku mvugo z’urwango z’abanyapolitiki batandukanye bo muri iki gihugu ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw'igihugu.

Minisitiri Judith, yanenze abanyamakuru basigaye baba hanze y'igihugu ndetse bamwe bakaba bararokotse Jenoside yakorewe abatutsi ariko bagahangara  bagapfobya bakanahakana Jenoside birengagije ingaruka yabagizeho.

Yagize ati: “Birababaje kandi biteye agahinda kubona bagenzi banyu b’abanyamakuru bamwe basigaye baba hanze y’igihugu ndetse bamwe banakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahangara bakayipfobya cyangwa bakayihakana, birengagije ingaruka nabo ubwabo yabagizeho bakavuga yuko Jenoside mu Rwanda ikoreshwa nk’igikoresho cya politiki. Ibi birababaje ndetse biteye n’agahinda.”

Avuga ko n'ubwo abo bafashe umurongo wo gusebya igihugu, Leta izakomeza kwigisha abo banyamakuru no kubasobanurira .

Apr 13, 2025 - 09:40

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.