
kwibuka 31: Mutesi Scovia yasabye Abanyamakuru kurangurura ijwi barwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mutesi Scovia, yavuze ko abanyamakuru bakwiye kurangurura ijwi ryabo bavuga icyiza ndetse bakavuguruza ibitangazamakuru mpuzamahanga byafashe umurongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku itariki 12 Mata 2025 ubwo ku Cyicaro gikuru cy'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Scovia yavuze ko abanyamakuru muri ibi bihe bafite ikibazo gikomeye ari cyo amahame y'umwuga yo 'kutabogama', nyamara ibinyamakuru mpuzamahanga bafatiraho urugero byo bibogama cyane.
Avuga ko ibyo binyamakuru bitabogama ahubwo birambaraye ku butaka, kuko biha umwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Baraha umwanya abakoze Jenoside kugira ngo bavuge urwego bagezeho mu ipfobya n'ihakana, baritirira ibyakozwe na FDLR, RDF. Mureke twe kwemera ko kuba umuntu yarabaye igihangange bitamuha uburenganzira bwo kuvuga ukuri ku gihugu cyacyu."
Yunzemo ko hari abanyamakuru b'abanyarwanda basigaye bakurikira indonke bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ikibabaje bamwe bakaba baranayirokotse.
Scovia kandi, yibukije abanyamakuru ko bakwiye kuyoborwa n'umutimanama wabo mu guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira ukundi.