Ibyiringiro by’amahoro muri RDC bikomeje kuba ihurizo hagati y’amagambo n’ibikorwa
Mu gihe ibiganiro byo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje kubera i Doha muri Qatar, bamwe mu bari babyitezeho byinshi batangaje ko ibyiringiro bikomeje gusubira inyuma kubera ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara ku butaka bwa RD Congo, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bukomeje gutangaza ubutumwa bw’amahoro mu bitangazamakuru.
Bertrand Bisimwa umuyobozi wa AFC/M23 wungirije akaba n’umuyobozi wa M23 yanditse kuri X ati “Mu gihe hano i Doha dutegereje ko intumwa za Kinshasa ziza gukomeza ibiganiro, ubutegetsi bwabo bukomeje kugira imyitwarire ibiri: ku maradiyo no mu binyamakuru bavuga amahoro, ariko ku butaka bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’intambara bishyira mu kaga amahoro twari dutegereje.”
Ibyo biganiro biri kuba muri iyi minsi bigamije gushaka umuti urambye ku ntambara imaze imyaka myinshi mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru higaruriwe na AFC/M23.
Mu biganiro by’i Doha, byatangiye mu mpera z’Ukwakira 2025, biteganyijwe ko uruhande rwa Leta ya Congo ruzaganira n’abahagarariye AFC/M23, mu rwego rwo kureba uko harushaho kugarurwa amahoro.
Ariko kugeza ubu, intumwa za Leta ya Kinshasa ntitiragera aho ibiganiro bikorerwa, ibintu byitezweho gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu biganiro by’amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









