Ku wa 12 Mata 1994 Froduard Karamira wa MDR-PAWA yakanguriye Abahutu kwica Abatutsi

Apr 12, 2025 - 11:45
 0

Mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi muri 1994 yari irimbanije, Taliki ya 12 Mata 1994 Karemera Frodouald wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, Asaba abahutu kudasubiranamo ubwabo, abasaba gufatanya n'Ingabo z'Igihugu kurangiza akazi( Kwica Abatutsi).

Aya mabwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi.

Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange.” Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo “umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu.

Muri Kigali, intumbi z’abishwe muri Jenoside zakusanyirizwaga mu makamyo, zikajya zijugunywa mu byobo byari byacukuwe n’ibimashini.

Kuri iyi Taliki ya 12 Mata 1994, Ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari.

 Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’Imirimo ya Leta bitaga “ponts et chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse, umukwe wa Perezida Habyarimana Juvenal. Ntirivamunda ubu yahungiye mu Bufaransa.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda

Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubirigi W. Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda. […] ko MINUAR yari mu kaga. […] ko mu Rwanda Ababiligi bafitiwe urwango”. Yatanze igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda.

Boutros-Ghali amusubiza ko “na we ashyigikiye icyo gitekerezo”. Kugeza uwo munsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya Jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MUNUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera taliki ya 7 Mata 1994.

Abatutsi barishwe i Nyawera na Mukarange muri Kayonza

I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu mataliki ya 11-12 Mata 1994, habaye igikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bukomeye. Interahamwe zishe umubyeyi witwaga Murebwayire wari utwite, zimubagisha umuhoro, zimukuramo uruhinja zihita zinamutwika n’uruhinja rwe. Kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange, taliki 07- 09/04/1994 Abatutsi bahahungiye ari benshi.

Ku wa 10-11 Mata 1994, batangiye kwicwa, birwanaho bakoresha amabuye n’amatafari ariko Interahamwe zunganirwa n’abajandarume n’abasirikare. Ku wa 12 Mata 1994, hazanywe urutonde rw’abagomba kwicwa, bategeka abatarapfa gusohoka mu kiriziya babizeza ko ntacyo bakibaye. Bageraga imbere ya paruwasi, Interahamwe zigahita zibatema. Padiri Mukuru Joseph Gatare, wanayoboraga Ishuri Ryisumbuye rya Mukarange yari Umututsi, yarishwe. Uwari umwungirije, Padiri Munyaneza Jean Bosco w’Umuhutu yaritambitse, yanga ko Abatutsi bari bamuhungiyeho bicwa, Interahamwe zihita zimwica.

Kuri uyu munsi kandi, mu  Murenge wa Nyabitekeri ahari  hubatse Segiteri ya Mukoma (Mariba) haguye Abatutsi benshi. Abatutsi baho bakaba barishwe ku wa 12 Mata 1994 babakuye mu ngo iwabo babatumiye mu nama yiswe iy’umutekano yari itumiwemo abagabo bose. Abagabo barahagurutse mu gitondo nka saa mbiri basaba abagore n’abana ko baba bagiye ku rusengero rw’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi. Aho ni ho guhera taliki ya 10 Mata 1994 buri joro imiryango yose yahuriraga kugira ngo icungirwe umutekano. Abagabo bakarara bicaye bareba ko hari igitero cyaza bagahangana na cyo. Bageze aho bari batumiwe mu nama basanze nta nama ihari ahubwo hari Interahamwe zifite intwaro gakondo ziteguye kubica.

Konseye witwaga Kanyarurembo Joseph yahise abasaba kujya mu nzu ya Segiteri yari ishaje babafungiranamo, hanyuma bamenamo essence yanga kwaka. Konseye Kanyarurembo yasabye uwitwa Torero Theodore wabaye umusirikari gufata gerenade agateramo. Yateyemo gerenade ebyiri, ushatse gusohoka bakamwica.

Uwo munsi Abatutsi batagira ingano biciwe kwa Karemera Claver, i Mukoma muri Nyabitekeri, Nyamasheke. Aho mu rugo rwa Karemera ni mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ahahoze ari muri Serire Mukoma. Muri urwo rugo hahungiye Abatutsi benshi, bishwe n’igitero cya PIMA ku wa 12 Mata 1994 gihita gikomeza kijya kwica ku Badivantisite.

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Nyamasheke ku mabwiriza ya Perefe Bagambiki

Ni ku muhanda munini uva ahitwa ku Kinini ugana ku kigo cy’amashuri abanza ya Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke. Muri Jenoside yose hari bariyeri n’ikirombe kirekire gifite hejuru ya metero 15. Abatutsi bo muri iyi Segiteri, ubu ni mu Kagari ka Nyarusange, bose barakusanywaga bakajyanwa kwicirwa ku Mugina nyuma y’uko Perefe Bagambiki Emmanuel azengurutse Cyangugu asaba Abahutu gutangira kwica. Kuva taliki 12/04/1994 kugeza taliki 18/04/1994 ni bwo bishwe.

Apr 12, 2025 - 12:08

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.