
Umutoza wa AS Kigali yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka
Umutoza w'ikipe ya AS Kigali, Mbarushimana Shabani, yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yashyize ahagaragara ku munsi wejo hashize tariki 11 Mata 2025, ashishikariza abanyarwanda guhagurukira kunga ubumwe no kurwanya abakomeje kugoreka amateka.
Yagize ati " Mu gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duhagurukire kunga ubumwe no kurwanya abakomeje kugoreka amateka yacu. Twibuke twiyubaka."
Uyu mutoza ni umwe mu barimo kwitwara neza muri shampiyona uyu mwaka, rero nawe yanze gusigara atagize icyo akangurira abanyarwanda kugirango dukomeze kubaka u Rwanda twifuza ruzira amacakubiri.
Mbarushimana Shabani utoza wa AS Kigali