
#kwibuka31: Ibyaranze itariki ya 12 Mata 1994
None tariki ya 12 Mata 2025, Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari mu Cyumweru n'Icyunamo gitangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Dore bimwe byaranze iyi tariki mu 1994.
Kuri iyi tariki Interahamwe zakomeje kwica Abatutsi muri Gisenyi, Cyangugu, Butare ndetse no mu Mugi wa Kigali.
Abatutsi biciwe mu kigo Iwacu ku Kabusunzu ahari ku biro bya Komini Butamwa.
Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Mukarange no mu nkengero zayo barishwe barashira.
Abatutsi bari bahungiye Rwinkwavu no kuri Kiliziya ya Kabarondo bose barishwe.
Abatutsi bo ku Muyumbu cyane cyane abari bahungiye kwa RUTABUBURA barishwe bose.
Muri Komini Bicumbi, Interahamwe zahiciye Abatutsi barenga 350.