issa
U Rwanda rwemeje ko hari imikoranire rufitanye na AFC/M23

Jan 23, 2026 - 13:41
 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifitanye imikoranire mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, ishingiye ku nyungu ihuriweho zo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi byatangajwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu nyandiko yagejeje kuri Komite nto ishinzwe Afurika muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Iyo nyandiko yagarukaga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byasinyanye i Washington, ku bufatanye bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, agamije gushakira umutekano urambye akarere k’Ibiyaga Bigari.

Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, Ambasaderi Mukantabana yashimiye Perezida Trump n’ubuyobozi bwe ku gushyira imbere inzira y’amahoro ihuza u Rwanda na RDC, inajyana n’ubuhuza Qatar irimo kuyobora hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23.

Yavuze ko ayo masezerano agaragaza intambwe ikomeye iganisha ku mutekano urambye, amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko agaragaza impungenge ku kwiyongera k’urugomo mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2025.

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko urwo rugomo rwatewe n’iyongerwa ry’ingabo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bwihisho, irimo abacanshuro, imitwe ishyigikiwe na Leta ya Congo, ndetse n’igihugu kimwe atatangaje izina.

Yagaragaje ko iyo myitwarire inyuranyije n’amasezerano u Rwanda na RDC byari byagiranye, ndetse ikanabangamira ibiganiro byari birimo hagati ya Leta ya Congo na AFC/M23.

Yongeyeho ko izo ngabo zongerewe mu burasirazuba bwa RDC zagize uruhare mu guhungabanya umutekano, aho mu Ugushyingo no mu Ukuboza 2025 zifatanyije na Guverinoma ya Congo mu bikorwa bigamije guteza ihohoterwa rikabije mbere y’isinywa ry’amasezerano ya Washington, bigamije gushinja u Rwanda uruhare muri ayo makimbirane.

Mu nyandiko ye, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko mu rwego rwo gusubiza kuri iryo hohoterwa, umutwe wa AFC/M23, ubishishikarijwe na Guverinoma y’u Rwanda, watangiye kuva mu Mujyi wa Uvira, hagamijwe kugaragaza ubushake bwo kugabanya amakimbirane no gushyigikira inzira y’amahoro.

Yagizize ati: “Mu gusubiza kuri iri hohoterwa, AFC/M23, ibishishikarijwe na Guverinoma yanjye, iherutse gutangira kuva mu mujyi wa Uvira, mu kugaragaza ubushake bwo kugabanya amakimbirane.”

Yanagarutse ku bitero byagiye bigabwa n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda kuva mu 1997, bikica abaturage, anibutsa uruhare uwo mutwe wagize mu bwicanyi n’ubugizi bwa nabi byakorewe ku butaka bwa RDC mu myaka myinshi ishize.

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko ibi byose, byiyongera ku byabaye mu Ukuboza 2025, bigaragaza impamvu u Rwanda rufata ingamba zo kwirinda no kurinda umutekano warwo.

Yavuze ko iyi ari yo mpamvu u Rwanda rwahisemo gufata ingamba z’ubwirinzi, ndetse runagirana imikoranire na AFC/M23 mu by’umutekano.

Yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, u Rwanda rufite ubufatanye mu by’umutekano na AFC/M23, kandi rubikora mu mucyo hagamijwe kubaka icyizere. AFC/M23 ni umutwe wigenga w’Abanye-Congo ufite ibibazo bifite ishingiro ku butegetsi bwa Kinshasa, birimo kwicwa, gufatwa ku ngufu, n’ivangura rikabije rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.”

Mukantabana yunzemo ko “U Rwanda na AFC/M23 bihuriye ku nyungu yo kurinda Abatutsi bo muri RDC kwibasirwa na FDLR n’indi mitwe y’intagondwa ishyigikiwe na FARDC.”

Chris Smith uyobora iyo komite, yagejeje ku bayigize ijambo ryibanze ku guteza imbere amahoro hagati y’u Rwanda na RDC biciye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono ku buyobozi bwa Perezida Trump.