Angola yakuye akayo karenge mu by’ubuhuza ku mutekano wo muri DRC

Mar 24, 2025 - 12:24
 0

Guverinoma ya Angola, yatangaje ko yakuye akayo karenge mu bikorwa yakoraga bijyanye n’Ubuhuza mu by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki 24 Werurwe 2025, ku mpamvu z’uko  ngo  Perezida w’iki Gihugu João Manuel Gonçalves Lourenço, ashaka kwibanda cyane ku nshingano yahawe z’ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Mu byo Angola igiye kwimakaza cyane ku mugabane wose, ni amahoro, iterambere ry’ibikorwaremezo, isoko rusange, kurwanya ibyorezo no guteza imbere ubukungu, imibereho n’ubutabera.

Angola yikuye muri izi nshingano nyuma y’uko taliki 18 yari kwakira inama y’ibiganiro yagombaga guhuza AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa ariko biza gupfuba biturutse ku kuba iri huriro ryaratangaje ko ryikuye muri ibi biganiro ku mpamvu z’uko ibihugu by’I Burayi (EU) ifatiye ibihano bamwe mu bayobozi baryo barimo Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa.

Kuri iyo taliki kandi nibwo byatangajwe ko  Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi bahuriye mu biganiro byabereye i Doha.

Nyuma yahoo gato Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko rizohereza intumwa i Doha muri Qatar ku butumire bw’icyo gihugu, zizitabira ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’intambara imaze imyaka ica ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mugihe kuri uyu wa mbere hateganyijwe Inama ihuriweho ya SADC na EAC yatangijwe kugirango hashakwe igisubizo ku makimbirane  yo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ndetse no kuvugutira umuti ibibazo biri hagati y'u Rwanda na Congo.

Hagataho, Purezidansi ya Angola, yasobanuye  ko ku bufatanye na Komisiyo ya AU, mu minsi iri imbere hazashakishwa igihugu gishyigikiwe n’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kizasimbura Angola mu nshingano y’ubuhuza.

Mar 24, 2025 - 12:47

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.