
I Walikale haracyari ibibazo bikigonganisha M23 na FARDC
Igisirikare cya Leta ya Congo, kirashinja Umutwe wa M23 kudakura abasirikare bayo mu mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu gihe M23 nayo ivuga ko iki gisirikare cya Leta nacyo gikomeje kubagabaho ibitero bya Drone.
Ku rukuta rwa X rw’umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka, yanyujijeho ubutumwa bugaragaza ko izi ngabo za DRC zitubahirije ibyo bari bitangarije byo kutongera kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo RTNC mu mpera z’icyumweru dusoje, ko nta bitero bizongera kugabwa kuri aba barwanyi.
Icyo gihe umuvugizi wa FARDC Maj. Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko kugaba ibitero kuri M23 bitazongera anasaba ko na Wazalendo yabihagarika.
Kanyuka avuga ko ngo kuba FARDC itavana drone z’intambara i Walikale, biri mu bishobora guteza inzitizi zo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano bityo bikabangamira gahunda y’amahoro yari isanzweho.
Agaragaza ko rero kuba hagikomeje ibitero by’izo drone , ari igisobanuro cy’uko M23 nayo igomba kuba ikiri muri uyu mujyi.