issa
Nduhungirehe yifurije amahirwe masa ikipe y’igihugu ya Congo mu gikombe cy’Isi

Apr 1, 2026 - 16:57
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yifurije amahirwe masa ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuzitwara neza mu gikombe cy’isi.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje ko ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakoze amateka ndetse ayifuriza ishya n’ihirwe mu gikombe cy’isi.

Mu ijoro ryacyeye tariki 31 Werurwe 2026, nibwo ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Jamaica igitego 1-0 cyatsinzwe na Axel Tuanzebe ku munota 100.

Ni umukino washimishije abanyafurika benshi biganjemo Abanye-Congo ariko kandi n’Abanyarwanda muri rusange bishimiye uko iyi kipe y’igihugu yitwaye cyane ko ari igihugu cy’Abaturanyi.

Mu butumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yagarutse ku mateka DRC yakoze nyuma yo kubona itike yo gukina igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri.

Yagize ati “ Kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kwa RDC, ni amateka akomeye mu buryo bubiri. Ni ubwa mbere iki gihugu kibonye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu gihe kingana n’igice cy’ikinyejana, nyuma y’imyaka 52 kuva Zaire ikinnye irushanwa mu Budage bw’Iburengerazuba. Nanone kandi, ni igihugu cya cumi cyo muri Afurika kibonye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, bikaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka y’iri rushanwa.”

Nduhungirehe yagarutse ku banyarwanda bakunda iyi kipe y’igihugu nubwo hakiri ibibazo by’umutekano mu karere kacu.

Yagize ati “ Nubwo hari ibibazo by’umutekano muke mu karere kacu, Abanyarwanda benshi bakomeje gukunda cyane Léopards (DRC), nk’ikipe yo mu gihugu bakomokamo cyangwa mu karere bakomokamo, bayishyigikira kuva bakiri bato.”

Minisitiri yagaragaje gushimira no kwishimira uko iyi kipe y’igihugu yitwaye ariko kandi anayifuriza kuzitwara neza mu gikombe cy’isi kizabera muri Amerika, Mexico na Canada. Yagize ati “ Turashimira Léopards kuri iyi tike babonye bari bakwiye, kandi tubifurije ishya n’ihirwe mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika!”

Kugeza ubu amakipe yose azitabira igikombe cy’isi yamaze kumenyekana uko ari 48. Iki gikombe kizatangira tariki 11 Kamena kugeza tariki 19 Nyakanga 2026.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373