Rutsiro: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10
Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10, ubwo yamusanze mu rugo ari wenyine.
Ibi byabereye mu Kagari ka Gisiza ndetse ukekwaho iki cyaha asanzwe atuye mu Kagari ka Murambi mu Mudugudu wa Bunnyari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10.
Yagize ati “Umugabo yafashwe ku mugoroba w’ejo hashize, mu gihe ibyo akekwaho yabikoze ejo nka Saa Yine, aho umwana yabivuze mu ijoro bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kayove na cyo kimwohereza ku Bitaro bya Murunda."
Amakuru avuga ko uyu mugabo yamusanze iwabo ababyeyi bagiye gushakisha igitunga imiryango.”
Yakomeje ati “Amakuru twayamenye aturutse ku buyobozi bw’Umudugudu, avuga ko umwana yari yasigaye mu rugo wenyine, amusanga mu rugo ahagana Saa Tatu za mu gitondo, amakuru ayatanga ahagana Saa Mbiri z’ijoro ubwo yarimo ataka cyane kubera kubabara, ababyeyi bamubajije ababwira ko yasambanyijwe.”
Yakomeje gusaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko abana ari ejo heza hazaza h’Igihugu, agaragaza ko ibyakozwe bidakwiriye umuturage urangwa n’indangagaciro.
Yanasabye abaturage ku rushaho gutangira amakuru ku gihe, kurangwa n’ubumuntu no kwitwararika.
Umugabo nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.
Itegeko rigena ko ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.


Kinyarwanda
English
Swahili








