issa
Abanyarwanda 34 barimo abakoranaga na FDLR batahutse

Jan 27, 2026 - 15:33
 0

Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), yatangaje yakiriye Abanyarwanda 34 n’abo mu miryango yabo bahoze bakorana na FDLR.

Ibi byatangajwe na Komiseri na RDRC, Gatabazi Jean Marie Vianney, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026.

Gatabazi yavuze ko bakiriye Abanyarwanda 34 n’abo mu miryango yabo bahoze bakorana na FDLR ndetse ko bahise bohereza i Mutobo mbere y'uko boherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Gatabazi avuga ko mu bakiriwe harimo n’abari muri FARDC igihe batsindwaga muri Uvira.

Yagize ati ” Mu barwanyi barimo kuza harimo nabarwanye ku ruhande rwa FARDC igihe yatsindwaga muri Uvira.”

Perezida wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), Nyirahabineza Valerie aherutse guhamagarira Abanyarwanda gutaha.

Yagize ati “Turabahamagarira Abanyarwanda bose bagize FDLR n’imitwe iyishamikiyeho kurambika intwaro, bagataha. Nka RDRC, twiteguye kubakira, kubezerera, tukabafasha kwisanga mu buzima busanzwe.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira abarwanyi ba FDLR bazemera gutaha, rubafashe nka bagenzi babo bababanjirije.

Amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC muri Kamena 2025 ateganya ko umutwe wa FDLR uzasenywa, abarwanyi b’uyu mutwe bazemera gutaha bakirwe, basubizwe mu buzima busanzwe nk’uko bigenda ku bandi bamaze imyaka myinshi bakirwa mu kigo cya RDRC i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Hashingiwe kuri aya masezerano, tariki ya 10 Ukwakira igisirikare cya RDC cyasabye abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro no kwishyikiriza ubutegetsi bwa RDC cyangwa ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo bacyurwe, kimenyesha abazinangira bazaraswaho.