Kamonyi: Umusore arakekwaho kwica nyina
Abaturage batuye mu Kagari ka Kagina, mu Murenge wa Runda, Akaraere ka Kamonyi, mu gitondo cyo ku ya 7 Gashyantare 2026, basanze Mujawayezu Pelagie yiciwe mu nzu ye yatewe ibyuma, bakeka ko yaba yishwe n’umuhungu we wanahise aburirwa irengero.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uwo muhungu atari asanzwe abanye neza na nyakwigendera, ibi bakabikuriza ku kuba iyo nyina yajyaga amuha ibiryo yangaga kubirya akavuga ko atarya ibiryo birimo amashereka.
Umwe ati “Uyu mubyeyi, umwana we yari yaramunaniye kuko yirirwaga abunga hano muri karitsiye yaranze gukora, ahubwo agashaka ko yatungwa na nyina kandi nawe yari akuze, hari igihe yigeze kutubwira ko yamuhaye ibiryo arabyanga amubwira ko atarya ibiryo birimo amashereka ya nyina, yirirwaga hano yapfukishije imipira mu mutwe, mbese yari ikirara.”
Umwe mu bana ba nyakwigendera, witwa Niyomubyeyi Alphonsine uba mu Mujyi wa Kigali avuga ko yamenye ayo makuru mugitondo, bamuhamagaye bamubwira ko nyina yaba yishwe na musaza we.
Ati “Ni inkuru y´inshamugongo, hari umugabo wazindutse aje kureba mama ahageze aramubura ngo ni bwo yakinguye arebye ku buriri abona mukecuru araryamye, amukozeho abona yuzuyeho amaraso banamuteye ibyuma mu mutwe no mu mbavu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Edige, yabwiye Imvaho Nshya ko aya makuru bayamenye mugitondo ubwo hari umuturage wari ufitanye gahunda na nyakwigendera yo kumutemera ibiti.
Ati “Twamenye amakuru mugitondo ko Pelagie yapfuye yishwe, ariko haracyakorwa iperereza kuko uwamwishe ntituramumenya no kuvuga ko uwo muhungu bakeka yaba afite ikibazo cyo mu mutwe ntitubizi kuko ubundi tubimenyeshwatukabafasha kumuvuza. Ubu turacyari mu iperereza.”
Akomeza agira Inama abaturage yo kwirinda ibikorwa bigayitse nk´ibi ndetse n’ibindi ibyo ari byo byose bishobora kuba byatuma hari uwambura undi ubuzima.


Kinyarwanda
English
Swahili









