issa
Minisitiri Dr. Utumatwishima yasabye urubyiruko gukoresha neza impano zarwo mu kwihangira imirimo

Feb 8, 2026 - 08:11
 0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye urubyiruko rwiga muri Kaminuza no mu mashuri makuru kwiga neza rukanakangura impano zarwo mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026, ubwo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye haberaga amarushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi mu Mashuri Makuru na za Kaminuza ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Urubyiruko mu ijambo yagejeje ku bari aho yibukije urubyiruko ko ari zo mbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba avuga ko abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza bagomba kwiga neza ariko bakanakuza impano zabo kubera ko hari benshi zitunze ndetse babayeho neza.

Yagize ati “Gutinyuka ni cyo cya mbere gikwiye kubaranga kubera ko murashoboye kandi cyane, nk'abanyeshuri rero kwiga neza ni ngombwa ariko nanone mugomba gukuza impano zanyu kubera ko muri iki gihe hari benshi zitunze ndetse babayeho neza kubera izo mpano zabo bafite.”

Dr. Utumatwishima yatanze urugero rw’umuhanzi Bruce Melody uherutse gutumirwa mu nama y'igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 20, avuga ko gutumirwa kwe byatewe n’impano ye akoresha neza, bityo ko buri wese yagakwiye gukoresha neza amahirwe afite.

Ati “Impano y’umuntu ni ikintu gikomeye; iyo uyikoresheje neza ubaho neza kandi cyane nk’ubu impano ikomeye umuhanzi Bruce Melody afite ni yo yatumye atumirwa mu nama y’Umushyikirano, inama ikomeye iba irimo abayobozi bose b’igihugu. Ibyo rero ntushobora kubigeraho udakoresha neza amahirwe ufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege na we wari mu bashyitsi bakuru muri aya marushanwa yasabye urubyiruko gukoresha neza impano rufite anashimira abayobozi bose bagize uruhare mu gutegura ayo marushanwa, avuga ko atuma benshi bakunda umuco gakondo uhuza Abanyarwanda ndetse n’impano z’urubyiruko zikagira uruhare mu iterambere.

Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’Imbyino Gakondo n’Ubusizi rihabwa Miliyoni 1.5 Frw.

Umunyeshuri witwa Iradukunda Oscar, umusizi wo muri iryo torero ry’Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahiga abandi basizi bari bahatanye aba uwa mbere ahembwa Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, umusizi Uwurukundo Ange w’Itorero Imparirwakurusha rya Kaminuza ya Gitwe aba uwa kabiri ahabwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Feb 8, 2026 - 09:14