issa
Gambia: Abimukira barenga 780 bafatiwe mu rugendo berekeza i Burayi

Jan 11, 2026 - 06:58
 0

Ubuyobozi bwa Gambia bwatangaje ko bwafashe abimukira barenga 780 bari mu myiteguro yo guhunga bambuka Inyanja ya Atlantika berekeza i Burayi banyuze mu birwa bya Canary Islands biherereye muri Espagne hafi y’inkombe za Afurika y’Amajyaruguru.

Amakuru ahari ni uko abo bimukira bafatiwe ahantu hatatu hatandukanye, abafashwe bakaba ari abantu 233 bari baturutse muri Senegal, 197 bo muri Gambia, 176 bo muri Guinea ndetse na 148 bari baturutse muri Mali.

Ibinyamakuru bikomeye muri Afurika bikomeje kwandika ko abo bimukira bafashwe mu buryo bwo kubarokora ibyago n'amakuba benshi mu bambuka inyanja bahura na byo. Ibyo bikavugwa nyuma y’uko nta gihe gishize, ubwato bw’abimukira bwendaga kurohama bwarokokeye ku nkombe za Gambia, ariko abimukira barenga 30 bakaburirwa irengero.

Nubwo Gambia itari hafi cyane ugana i Burayi ugereranyije n’ibirwa bya Canary Islands, abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko abimukira bakomeje gucika bahava ku bwinshi, bitewe n’uko ibihugu birimo Senegal, Mauritania na Maroc byongereye irondo ryo mu nyanja, bigatuma inzira zari zisanzwe zikoreshwa zigenda zifungwa.

Minisiteri y’Umutekano Imbere mu Gihugu muri Gambia, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, yavuze ko ihangayikishijwe bikomeye n’ubwiyongere bw’abantu bakomeje gufatwa bajya i Burayi banyuze muri icyo gihugu cya Gambia, ibintu ivuga ko bikomeje guteza umutekano muke.

Yagize iti “Dukomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abantu bagerageza kujya i Burayi banyuze mu gihugu cyacu bagikoresha nk’inzira ibambutsa inyanja, ariko birimo guteza umutekano muke mu gihugu cyacu, ni yo mpamvu twashyizeho amatsinda akumira abo bantu.”

Ubuyobozi bwa Gambia bwemeza ko bukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa bikumira abashaka kwambuka inyanja bagana i Burayi, ibintu buvuga ko bikomeje gufata indi ntera ndetse benshi bakaba bakomeje kubiburiramo ubuzima.

Inzira y’inyanja ya Atlantic ni imwe mu nzira zikoreshwa n’abimukira benshi baturuka muri Afurika y’Iburengerazuba, ikaba ari imwe mu nzira ziteza impanuka zikomeye, aho benshi bakomeje kuburiramo ubuzima.

Jan 11, 2026 - 07:20