issa
Perezida João Lourenço yatumiye AFC/M23 i Luanda ku busabe bwa Félix Tshisekedi

Jan 11, 2026 - 07:33
 0

Perezida wa Angola, João Lourenço, yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo gutegura ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke n’ubwumvikane buke byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, abisabye mugenzi we wa Angola mu biganiro bagiranye muri iki cyumweru, ubwo yagiriraga ingendo ebyiri i Luanda. Muri izo ngendo, Tshisekedi yahuye na Lourenço baganira ku bibazo bitandukanye birebana n’umutekano n’imiyoborere ya RDC.

Amakuru avuga ko Tshisekedi yitabaje Perezida Lourenço ngo amufashe guhuza impande zitandukanye mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cye, cyane cyane umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo, umaze igihe kinini urangwa n’intambara n’ubwicanyi.

Muri abo Tshisekedi yifuza ko baganira harimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ndetse n’umutwe wa AFC/M23 umaze imyaka ine uri mu ntambara na Leta ya RDC.

Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko abanyapolitiki ba mbere bamaze kwakirwa i Luanda, bikaba bigaragaza ko intambwe ya mbere iganisha ku biganiro bya politiki yamaze guterwa, nubwo hataratangazwa igihe n’imiterere nyir’izina y’ibi biganiro.

Izi ntambwe zifatwa nk’izifite akamaro mu gushakira RDC amahoro arambye, mu gihe Angola ikomeje kwigaragaza nk’umuhuza ukomeye mu bibazo by’umutekano wo mu karere ka Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba.