Mu Burengerazuba bw'Isi boroherezanyije mu misoro, mu Burasirazuba bakomeza ihangana

Apr 10, 2025 - 18:30
 0

Nyuma y'uko Perezida Donald Trump avuze ko akuyeho imisoro mu bihugu 75, Umuryango w'Ubumwe bw’u Burayi nawo watangaje ko wakuyeho iyo wari warashyiriyeho Amerika.

Kuva Donald Trump yatangira inshingano zo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Mutarama 2025, yagiye ukora impinduka zitandukanye mu bubanyi n'amahanga hagati y'Amerika n'ibindi bihugu by'Isi.

Zimwe muri izi mpinduka yagiye akora, harimo nizijyanye n'imisoro ku bicuruzwa byinjira muri Amerika, bivuye mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Nyuma y'uko Perezida Trump yari yatangaje ko yongereye imisoro ku bicuruzwa biva hanze y'Amerika, by'umwihariko mu Bushinwa, yongeye gutangaza ko yabaye akuyeho iyi misoro mu gihe kingana n'iminsi 90 gusa ku Bushinwa ikomeza kwongerwa.

Trump yavuze ko bitewe n'ibyo afata nko kutubaha isoko ry'Isi, u Bushinwa bwakoze, yazamuye imisoro y'ibicuruzwa byabwo byinjira muri Amerika, ku gipimo cy'i 125% naho ibindi bihugu bigera kuri 75 aba ayikuyeho mu gihe cy'iminsi 90.

U Bushinwa nabwo mu minsi yatambutse buherutse gutangaza ko bwazamuye imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika, ku gipimo cya 84%.

Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byo nyuma yo kubona ko Trump yasoneye imisoro ku bihugu bigera kuri 75, nabyo byahise bitangaza ko byakuyeho imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika mu gihe cy'iminsi 90.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Mu Burengerazuba bw'Isi boroherezanyije mu misoro, mu Burasirazuba bakomeza ihangana

Apr 10, 2025 - 18:30
Apr 10, 2025 - 18:33

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.