issa
Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu birori byo kurahira kwa Perezida Nguesso

Apr 15, 2026 - 17:30
 0

Kuri mugoroba wo kuri uyu wa 15 mata 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Brazzaville mu gihugu cya Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Denis Sassou Nguesso uherutse gutorwa.

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso, ubwo yageraga muri icyo gihugu. Uyu muhango uteganyijwe kuba ku munsi w’ejo tariki 16 mata 2026, ukaba uzitabirwa n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo rugaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’ubufatanye mu bijyanye na dipolomasi n’iterambere ry’akarere.

Perezida Denis Sassou Nguesso ugiye kurahira yongeye gutorerwa kuyobora igihugu, bikaba biteganyijwe ko azakomeza gushyira imbere gahunda z’iterambere n’umutekano mu gihugu cye.

Kwitabira uyu muhango kwa Perezida Kagame ni ikimenyetso cy’icyubahiro n’ubufatanye u Rwanda rugaragariza Repubulika ya Congo, ndetse n’ubushake bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage babyo.

Apr 15, 2026 - 17:32