issa
Iminsi y'agahenge irarangira!Iran yasabye Amerika kurekura ubwato bwafatiriwe

Apr 21, 2026 - 08:19
 0

Ku itariki 7 Mata 2026 Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Donald Trump yatangaje agahenge k'ibyumweru bibiri. Agahenge kararangira none ku buryo hibazwa niba imirwano yubura cyangwa se hakomeza ibiganiro by'amacenga bitagira icyo bigeraho.

Mu gihe bikomeje kuyoberana ku maherezo y'intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, buri ruhande rukomeje kwitana ba mwana ku bikenewe gukorwa kugirango habeho ibiganiro bigerweho.

kurangira ku itariki 21 Mata 2026. Icyakora Donald Trump aherutse kubazwa niba iminsi yo kudashondana iziyongera avuga ko nta mahirwe menshi yabiha bitewe nuko ngo Iran idashaka kwemera ibyo Amerika iyisaba.

Uwo muyobozi w'Amerika yavuze ko bakomeje kwinangira hazakomeza kubarasa kugeza bacitse intege.

Ku rundi ruhande ariko Iran yagaragaje ko mu gihe hatangajwe ibyumweru bibiri by'agahenge, igisirikare cy'Amerika kirwanira mu mazi, cyakomeje kugota ibyambu bya Iran. Kuri ibyo kandi igisirikare cy'Amerika cyafashe bugwate ubwato bwa Iran butwara imizigo.

Iryo fatirwa ry'Amato, ntabwo ryanejeje Tehran ariyo mpamvu isanga ibiganiro by'amahoro nta cyo bimaze mu gihe amato yabo akiri mu biganza bw'umwanzi.

Intambara ishyamiranyije Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran yatangaje ko ku ruhande rwayo hasenyutse amazu abarirwa mu 39,585.

 Ariko kandi ibyangijwe byose bibarirwa muri miliyari 270$ ari nayo Iran yasabye ko Amerika yakwishyura nk'indishyi z'akababaro.

Apr 21, 2026 - 08:20