Imvugo za Perezida w'u Burundi ziri kudindiza ibiganiro n'u Rwanda

May 5, 2025 - 17:32
 0

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikomeje, ariko biri kudindizwa n'imvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye z’ibinyoma ashinja u Rwanda.

Minisitiri, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibiganiro bigikomeje, ndetse we ubwe iyo ahuye na mugenzi we w’u Burundi babyitsaho.

Yakomeje ku biganiro Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi atanga mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko aribyo bikomeje kudindiza ibi biganiro hagati y'ibihugu byombi.

Minisitiri Olivier kandi yavuze ko uretse Abanyarwanda n'Abarundi bifuza ibi biganiro ati "Ntabwo mvuga Abanyarwanda gusa, kuko n’Abarundi na bo barabyifuza ko twagarura umubano hagati yombi."

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro bibiri byatanzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yumvikanaga ashinja u Rwanda ibinyoma ko rushaka gutera u Burundi.

Uyu muyobozi asoza mu butumwa bwe kuri iyi ngingo yavuze ko igihe abategetsi bo mu Burundi bareka imvugo zabo zishinja u Rwanda ibinyoma, byakoroshya n’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe.

Mu binyoma Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda ni nkaho ivuga ko umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw'iki gihugu ufashwa n'u Rwanda. Ibi u Rwanda ntiruhwema kubikana ndetse n'uyu mutwe ubwawo wahakaniye kure ibivugwa n'ubutegetsi bw'u Burundi.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2024, nibwo Leta y'u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n'u Rwanda.

Umupaka uhuza u Burundi n'u Rwanda umaze umwaka urenga ufunze 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Imvugo za Perezida w'u Burundi ziri kudindiza ibiganiro n'u Rwanda

May 5, 2025 - 17:32
May 5, 2025 - 17:38

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.