Obasanjo ashyigikiye ishyirwaho rya Guverinoma y’inzibacyuho muri RDC mu rwego rwo gusigasira amahoro

May 5, 2025 - 15:34
 0

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria, ubu akaba ari umwe mu bahuza b’Abanye-Congo bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na SADC, yagaragaje icyifuzo cy’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hajyaho Guverinoma y’inzibacyuho, mu rwego rwo gutegura ibiganiro bigamije amahoro arambye.

Ibi Obasanjo yabigarutseho mu biganiro aherutse kugirana na Massad Boulos, umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu byerekeye Afurika, aho banarebeye hamwe umushinga wihariye uzahuza impande zitandukanye z’Abanye-Congo. Uwo mushinga uteganya ibiganiro hagati y’abanyapolitiki bari mu gihugu, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abahagarariye sosiyete sivile ndetse n’abanyapolitiki bari mu buhungiro, byose hagamijwe gushyiraho uburyo bw’amahoro burambye.

Uyu mushinga w’ibiganiro ugaragaza ishusho ijya gusa n’iy’ibiganiro byabereye i Sun City muri Afurika y’Epfo mu 2002, byashoboye guhagarika Intambara ya Kabiri ya Congo. Icyo gihe, impande zari zihanganye zemeranyije ko habaho inzibacyuho iyobowe na Joseph Kabila, aho n’abarwanyi b’imitwe irwanya ubutegetsi binjijwe muri guverinoma.

Mu rwego rwo gutegura iyi gahunda, Obasanjo yagiranye ibiganiro n’abanyapolitiki batandukanye b’inararibonye bafite uruhare cyangwa ubushobozi bwo kugira icyo bafasha muri iki gikorwa. Tariki ya 2 Gicurasi, yahuye na Antipas Mbusa Nyamwisi muri Afurika y’Epfo, umwe mu banyapolitiki bigeze kuba muri Guverinoma ya RDC, wagiye ashinjwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’ihuriro AFC/M23, nubwo ishyaka rye RCD/K-ML ryabihakanye.

Nyuma yaho, Obasanjo yakomereje muri Zimbabwe, ahura na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC, ushinjwa kuba akiri mu buyobozi bwa AFC/M23. Kabila yabwiye Obasanjo ko adafite icyizere ku bushobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu gukemura amakimbirane, amushinja kutubahiriza amasezerano ndetse n’imiyoborere irangwa no guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Obasanjo yasoje uruzinduko rwe muri Kinshasa, aho ku wa 3 Gicurasi yagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi, amugezaho ku mugaragaro igitekerezo cy’uyu mushinga w’ibiganiro. Yamusabye gutangira ibiganiro bitaziguye, kugira ngo amakimbirane hagati y’ubutegetsi n’abaturage akemurwe mu mahoro.

Nubwo aho ibiganiro bizabera hataramenyekana, hari gutekerezwa ibihugu nka Ghana (i Accra), Ethiopia (i Addis Abeba), Afurika y’Epfo cyangwa Togo nk’ahashobora kubera iyi nama ikomeye.

Obasanjo azafatanya n’abandi bayobozi mpuzamahanga barimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Catherine Samba Panza wa Centrafrique na Kgalema Motlanthe wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, mu kuyobora uru rugendo rugamije amahoro arambye muri RDC.

Iyi gahunda ibaye igikorwa cy’ingenzi mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane amaze imyaka myinshi agariza RDC, ndetse inatanga icyizere ku kuba hari impinduka zishoboka mu nzira y’amahoro.

May 5, 2025 - 16:18

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.