
Korea ya Ruguru yemeje ko abasirikare bayo bafasha u Burusiya guhangana na Ukraine
Perezida Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru yemeje ku nshuro ya mbere ko yohereje abasirikare gufasha u Burusiya kwivuna Ukraine.
The Guardian yatangaje ko Perezida Kim Jong Un yategetse ingabo ze gufasha iz’u Burusiya kubohora agace ka Kursk kari karigaruriwe n’ingabo za Ukraine.
Umuyobozi mu ngabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yashimagije ubutwari bw’ingabo za Koreya ya Ruguru ku rugamba rwo kwigarurira Kursk.
Hari hashize igihe kinini Korea yararuciye irarumira, nyuma y'uko ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi byagiye bibitangaza ariko bigakomeza gushidikanywaho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere, ibiro ntaramakuru bya Leta ‘KCNA’ byavuze ko ishyaka riri ku butegetsi rivuga ko intambara yabaye mu karere ka Kursk mu Burusiya yerekanye “urwego rwo hejuru rw’ubucuti bukomeye hagati ya Koreya ya Ruguru n'Uburusiya.