Ntazinda Erasme wari umaze amasaha macye yegujwe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza yafunzwe
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi bwana Ntazinda Erasme wari umaze amasaha macye yegujwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza.
Atawe muri yombi nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri hari hasakaye amakuru ko inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo kumweguza ku nshingano.
Njyanama , yatangaje ko iki cyemezo yagifashe hashingiwe ku kuba atuzuzaga inshingano ze. Ni mu gihe hari amakuru yavugaga ko yarangwaga n’imyitwarire itaboneye ndetse no gufata ibyemezo bishingiye ku bubasha bwe bwite.


Kinyarwanda
English
Swahili









