EU yashyigikiye Ubufaransa ku mugambi wo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
Mu gihe impaka zigikomeje hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 ku kibazo cy’ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) watangaje ko ushyigikiye igitekerezo cy'Ubufaransa cyo gufungura iki kibuga mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’imfashanyo mu burasirazuba bwa Congo.
Iki gitekerezo cyashyigikiwe na Paris cyatangajwe ku mugaragaro na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron ubwo habaga Inama y’i Paris ku mahoro n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari, yari yateguwe ku bufatanye n’igihugu cya Togo, cyahawe inshingano zo kuba umuhuza n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (UA).
Ambasaderi Johan Borgstam, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko gufungura ikibuga cya Goma byatanga ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza ko hari ubushake bwo gufasha abaturage bari mu duce tugenzurwa n’abarwanyi ba M23, ndetse bikaba ikimenyetso cy’ubushake bwo gukomeza inzira za dipolomasi zishakira amahoro aka karere.
Yavuze ati “Ibi ni ibihe bisaba ko amahanga yose yongera imbaraga mu gufasha uburasirazuba bwa Congo, kuko ibibazo by’ubuzima n’imibereho bikomeje gukomera. Gufungura iki kibuga bizafasha Leta ya Kinshasa gutegura ejo hazaza heza igihe izaba yongeye kugenzura igihugu cyose.”
Iyi gahunda yo gufungura ikibuga cya Goma izatangirana n’indege zitwara imfashanyo n’ibikorwa by’ubutabazi, nyuma y’umwaka urenga habaye imirwano ikomeye yahuje ingabo za Leta (FARDC) n’abarwanyi ba M23, bashinjwa gushyigikirwa na Leta y’u Rwanda.
Nubwo Leta ya Kinshasa itagaragaje ko itavuga rumwe n’iki gitekerezo, Minisitiri w’Intebe Judith Suminwa yasabye ko inzego za Leta zinyuranye zigira uruhare muri iri koranabuhanga, ndetse asaba Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho gukurikirana hafi iyi dosiye.
Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 wagaragaje ko utunguwe n’iyi gahunda, aho umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yise iki gitekerezo “ikitajyanye n’ukuri k’wahantu ibintu bihagaze” kandi “cyihutiranye”.
Inama y’i Paris, yateguwe n'Ubufaransa ku bufatanye na Togo, yari igamije gukangurira amahanga kongera ubufasha mu rwego rw’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo, no gushyigikira imbaraga z’ubuhuza ziri gukorwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Abateguye iyi nama bavuze ko yatumye habaho kongera kuganira ku bufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu byo mu karere, nk’imwe mu nzira z’ingenzi zigamije kubaka amahoro arambye.
Ubufaransa bwemeje ko iyi nama yabaye uburyo bw’ingenzi bwo kwibutsa amahanga inshingano yabwo mu guteza imbere amahoro, iterambere n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, byose bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bahatuye.


Kinyarwanda
English
Swahili









