Kamonyi: Polisi yafatanye abagabo babiri udupfunyika 85 tw’urumogi
Polisi ikorera ifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi yataye muri yombi abagabo babiri nyuma yo kubafatana udupfunyika 85 tw’urumogi.
Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Bitare mu Murenge wa Karama kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye UkweliTimes, ko aba bagabo bafatanwe udupfunyika 85 tw’urumogi ndetse bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi.
Yavuze ko Polisi ishimira abaturage bakomeje kugira imyunvire myiza yo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
CIP Hassan, yasabye buri muntu wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko by'umwihariko gucuruza, gukwirakwiza, kunywa urumogi kubireka kubera ko byangiza ubuzima bw’abaturage by'umwihariko urubyiruko kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse uzajya abifatirwamo amategeko azajya abimuhanira.
Kugeza ubu aba bagabo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polis ya Kayenzi ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza.


Kinyarwanda
English
Swahili









