Umugaba mukuru w’ingabo za Kenya yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Charles Kahariri, ari kumwe n’itsinda ayoboye, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho banunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.
Iri tsinda ryasobanuriwe amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’iyubakwa ry’igihugu nyuma y’ayo mateka mabi.
Mu rugendo rwabo, Gen. Kahariri n’abo bari kumwe bashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukomeza kubungabunga ukuri, kwibuka no kwimakaza amahoro, nk’inyigisho zikomeye zigomba gufasha amahanga yose kwirinda icyaha cya Jenoside.
Uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya rugamije gushimangira ubufatanye n’ubucuti hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya, mu rwego rwo guteza imbere amahugurwa, ubufatanye mu mutekano no kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









