issa
Rusizi: Bahangayikishijwe n'icyobo bivugwa ko cyatewe n'amazi ava mu ruganda

Jan 5, 2026 - 19:32
 0

Bahangayikishijwe n'umutekano w'abana babo kubera icyobo cyatewe n'amazi bivugwa ko aturuka mu ruganda rwa CIMERWA ruherereye mu Karere ka Rusizi

Abaturage batuye mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, bavuga ko icyo cyobo cyatewe n'amazi ava mu ruganda rwa CIMERWA, gikomeje kwiyongera mu bujyakuzimu ndetse bakanagaragaza ko gishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

Bamwe mu baturage, bavuga ko hadafashwe ingamba zo gukumira ingaruka icyo cyobo gishobora guteza, hashobora kuba impanuka zahitana abaturage. Umwe mu baturage, avuga ko ahari icyo cyobo, ari hafi y'ingo zabo ndetse hari abana bahakinira, ababyeyi bahatuye bakaba bahangayikishijwe n'umutekano w'abo bana.

Yagize ati "Icyo cyobo kiduteye impungenge, urabona ko abaturage tugituriye, turatinya ko igihe kizagera iyi nkagu yahageze ikadutwara. Twasabye ubufasha muri Leta ndetse Guverineri yigeze kuhaza turahamwereka ategeka ko bahakora ariko kugeza n'uyu munsi ntacyo barakora. Impungenge dufite nuko umwana yakinira kuri ibi ibyuma akaba yamanuka akagwamo, agapfa kuko ntabwo yaba muzima aramutse aguyemo."

Undi muturage nawe yabwiye BPLUS TV ko icyo cyobo gishobora guteza impanuka, agasabira abagituriye gutabarwa. Yagize ati "Iki cyobo cyaje ari nk'impanuka buriya, kuko barahubatse bamaze kuhubaka harongera harasenyuka. Iki cyobo gusenyuka ni aya mazi yagiye amanuka akaza akahasenya. Ku bwanjye umuturage wegereye ahangaha wenda bagira icyo bamufasha."

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yabwiye BPLUS TV, ko agiye kohereza itsinda ry'abakozi b'Akarere bazasuzuma imiterere y'icyo kibazo.

Yagize "Urakoze ku makuru umpaye, icyobo uvuga ntabwo nkisobanukiwe neza, birasaba ko nasaba itsinda rishinzwe ibikorwa remezo ubuzima n'ibidukikikije, bakazahasura mu buryo bwihuse. Bazareba niba ayo mazi aturuka muri CIMERWA, n'ingano yayo, barebe n'ibyo ayo mazi yangiza nkuko mubivuga, raporo y'abatekenisiye ku rwego rw'Akarere izadufasha gufata umwanzuro."

Meya Sindayiheba yakomeje agira ati "Bigaragaye ko amazi yaba yaracukuye icyobo kibangamiye abaturage, cyangwa basanze bishyira ubuzima bwabo mu kaga twabishyira mu byihutirwa."

Uruganda rukora sima rwitwa CIMERWA, ruherereye mu karere ka Rusizi mu Murenge wa Muganza ni kenshi abatuye aho rukorera ndetse n'abatuye aho rukura ibikoreshwa mu gukora sima bagiye bumvikana mu itangazamakuriu bagaragaza ko hari ingaruka bahura nazo zituruka ku bikorwa n'urwo ruganda by'umwihariko abatuye hafi yarwo.

Jan 5, 2026 - 19:43