issa
Ngoma: Umugabo waketsweho kwiba ingurube yishwe

Mar 28, 2026 - 16:08
 0

Umugabo wari utuye mu Murenge wa Sake mu karere ka Ngoma, wakekwagaho ubujura yishwe n'abaturage bavugaga ko bamufatanye ingurube yabibye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2026.

Abasore babiri batuye mu Mudugudu w'Isangano, Akagari ka Rukoma Umurenge wa Sake mu karere ka Ngoma, mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, bakubise uwitwa Barigira bamukekaho kwiba ingurube bikamuviramo urupfu.

Nyina umubyara aganira na BTN TV, avuga ko yakubiswe n'abavugaga ko yabibye ingurube. Yagize ati "Njyewe nari hano ku mugoroba, numva bamukubita, mu gitondo ngirango bamuretse ariko birangira bamwishe. Nibwo baje kumpuruza banyereka aho bamurambitse mu nturusu, nsanga niho aryamye nta mwuka yarangije gupfa."

Umwe mu baturage nawe avuga ko Barigira yishwe n'abamukekaho kwiba ingurube yabo "Twagiye kumva twumva induru iraremye, twebwe twabyutse nk'abaturanyi, tugeze hano mu rugo rw'uyu mugabo, dusanga barimo barakubita umuntu, tubabajije bavuga ko yabibye itungo ry'ingurube, ubwo ingurube bayisanze bayihishe muri matera."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Sake, Napoleon Ndayiragije, yatangaje ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa Barigira.

Baduhaye amakuru ko umuntu yitabye tujyayo nk'ubuyobozi dusanga koko yitabye Imana, icyakurikiyeho Polisi na RIB, barimo gushaka icyateye urupfu rw'umuntu. Iperereza riracyakomeje."

Abakekwaho kwica Barigira bivugwa ko batorotse inzego z'Umutekano zikaba zatangiye kubashakisha.