Kuri njye, uyu mukino warangiye! Umutoza w’Amavubi yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Stephen Costantine, yashimiye abakinnyi bitewe nuko bitwaye ariko abibutsa ko imyitwarire myiza no gukorera hamwe ari byo bizatuma bakomeza kwitwara neza.
Ibi bikubiye mu ijambo yagejeje ku bakinnyi mu rwambariro nyuma y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzemo Grenada ibitego 4-0. Stephen Costantine yashimiye byimazeyo abakinnyi ariko agaragaza ko bakinnye n’ikipe ititeguye cyane ariko ko niyo yari bube yiteguye bagombaga kuyitsinda.
Yagize ati “ Ndashaka kubashimira mwese ku mikinire mwagaragaje. Eeeh… mwasaga nk’imwe mu makipe yanjye nyuma y’umukino umwe.”
Yakomeje agira ati “ Mushobora kuba mutanzi neza, ariko Iyo mvuze ibintu mba nkomeje, mwakinnye neza pe! Twakinnye n’ikipe ititeguye neza, iyo iza kwitegura twari kubona ibitandukanye, ariko tukabatsinda.”
Uyu mutoza kandi yakomeje avuga ko iyi ari yo ntangiriro y’ikiragano gishya cy’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ndetse amenyesha abakinnyi ko bagomba kwiyumvamo umwuka wo kudatsindwa ndetse agaragaza ko yifuza kuzegukana iki gikombe cya FIFA Series 2026.
Yagize ati “Mumenye ko izi ari intangiriro z’ikiragano gishya cy’Amavubi, bivuze ko tudakwiriye gutsindwa n’uwo ari we wese uhereye ku wo tuzakina mu minsi itatu iri imbere. Mwibuke ko mutsinze ibitego bine ikipe mpuzamahanga.”
Stephen Costantine yagaragaje kandi ko kwitwara neza no gushyira hamwe ari imwe mu nkingi ituma ikipe ibona intsinzi ariko ko ibyo byose muri uyu mukino batsinzemo Grenada bari babifite ari nabyo byatumye bitwara neza.
Yagize ati “ Muzibuke iyo myumvire, kuko nimumara gutsindwa, nzababaza uko mwiyumva. Ibyo musanzwe mubizi kenshi, nta myitwarire myiza, nta bufatanye, nta mahirwe muba mufite yo gutsinda. Ariko uyu munsi mwagaragaje ibyo byombi. Mwakinye neza. Ni byiza. Ndishimye. Kuri njye, uyu mukino warangiye, tugomba kwita ku mukino uzakurikira.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo gutsinda yahise igera ku mukino wa nyuma aho izahuramo na Estonia ku wa mbere tariki 30 Werurwe 2026. Uyu mukino uzakurikira uw’umwanya wa Gatatu hagati ya Grenada na Kenya.


Kinyarwanda
English
Swahili









