issa
Mu rukiko I La Haye: U Rwanda rwasabye Ubwongereza miliyoni 100 z’amapawundi

Mar 19, 2026 - 17:36
 0

Abahagarariye Leta y’u Rwanda n’iy’Ubwongereza batangiye kumvwa mu rukiko nkemurampaka i La Haye mu Ubuholandi, mu rubanza u Rwanda rusabamo kwishyurwa miliyoni 100 z’amapawundi (asaga miliyari 190 Frw), buvuga ko Ubwongereza butubahirije amasezerano impande zombi zasinye mu 2022.

Aya masezerano yari ajyanye no kohereza mu Rwanda abimukira baturutse mu Bwongereza, aho byari biteganyijwe ko London izishyura Kigali amafaranga agera kuri miliyoni 700 z’amapawundi yo kwitegura no gutuza abo bantu.

Icyakora, ibintu byahindutse mu 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, ku munsi we wa mbere mu kazi yatangaje ko ayo masezerano “yapfuye kandi yashyinguwe,” bituma u Rwanda rujya mu nkiko rurega ko rwahombye.

Amakuru agaragaza ko Ubwongereza bwari bwamaze kwishyura hafi miliyoni 300 z’amapawundi, ayo mafaranga akaba yarifashishijwe mu bikorwa birimo kubaka inyubako z’amacumbi (apartments) i Gahanga mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, zagombaga kwakira abo bimukira.

BBC ivuga ko mu iburanisha ryabaye kuri uyu munsi, urukiko rwa Permanent Court of Arbitration rwumvise uruhande rw’u Rwanda rwatanzwe na Lord Verdirame KC, uri mu banyamategeko baruhagarariye.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja, na we uri mu bagize itsinda rihagarariye u Rwanda, yabwiye uru rukiko ko u Rwanda rwari rwaramaze kuzuza inshingano zarwo, harimo no kwitegura kwakira abimukira.

Yagize ati: “Ubwongereza ntibwigeze bwubaha u Rwanda ngo rubumenyeshe mbere. Ahubwo, u Rwanda rwisanze rusoma mu binyamakuru amakuru y’ihagarikwa ry’ayo masezerano.”

Ku rundi ruhande, Leta y’Ubwongereza irasaba uru rukiko gutesha agaciro ikirego cy’u Rwanda, ivuga ko mu Ugushyingo 2024 impande zombi zumvikanye ko u Rwanda ruheba amafaranga rwari rusigaje kwishyurwa. Icyakora, u Rwanda rurabihakana rukavuga ko nta masezerano nk’ayo yabayeho.

Iri buranisha rikomeje gukurikiranwa n’amahanga, rikaba rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ajyanye n’abimukira.