Impamvu zishingirwaho mu gusaba ubutane bwa burundu
Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango riteganya ko abashyingiranywe bashobora gusaba ubutane buturutse ku mpamvu ziteganywa n’itegeko cyangwa ubutane ku bwumvikane
Ubutane buturutse ku mpamvu z’iteganywa n’itegeko
Ingingo ya 248 ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba ubutane kubera zimwe mu mpamvu zirimo ubusambanyi, kuba umwe mu bashyingiranywe yarataye urugo nta mpamvu ifite ishingiro nibura mu gihe cy’amezi 12 akurikirana, guhamwa n’icyaha gisebeje, kwanga gutanga ibitunga urugo, ihohoterwa ku mubiri, ku mitekerereze, ihohoterwa rishengura umutima, irishingiye ku mutungo cyangwa imyitwarire ibangamiye bikabije urega, umwana bahuriyeho bombi, umwana w’urega cyangwa w’uregwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kumara nibura imyaka ibiri batabana ku bushake bwabo, kutabana mu gihe kirenze amezi atandatu akurikirana uhereye igihe habereye ishyingirwa nta mpamvu zifite ishingiro zihari, iyo kubana bitagishobotse kubera indi mpamvu itakwihanganirwa n’umwe mu bashyingiranywe.
Ubutane ku bwumvikane
Ubutane ku bwumvikane busabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza urukiko rubifitiye ububasha amasezerano ku ngaruka z’ubutane ku bijyanye no kwita ku bana n’umutungo wabo.
Ibisabwa abashyingiranywe bashaka ubutane ku bwumvikane
ingingo ya 260 isobanura ko Abashyingiranywe bashyikiriza urukiko rubifitiye ububasha inyandikomvaho igaragaza ibyo bemeranyije ku ngingo zirimo uzarera abana babyaranye, abo bagize ababo batarababyaye cyangwa abo bishingiye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane na nyuma y’icibwa ry’urubanza rw’ubutane, uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku byerekeye kwita ku bana no kubarera, aho buri wese mu bashyingiranywe azaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, ibitunga umuntu umwe yaha undi mu gihe cy’urubanza rw’ubutane iyo adafite ibimutunga bimuhagije hatitawe ku buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bahisemo.
Ingingo ya 263 ivuga ko iyo urukiko rumaze kubona ko abashyingiranywe bafite ubushake bwo gutana kandi ko ubwumvikane bwabo bwabaye nta gahato n’inyungu z’abana zikaba zitaweho, ruca urubanza rwemeza ubutane ku bwumvikane.
Inkurikizi z’ubutane ku ishyingirwa
Ubutane busesa ishyingirwa n’uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe. Kugabana umutungo bikorwa hakurikijwe uburyo bw’imicungire y’umutungo abashyingiranywe bahisemo.
Inkurikizi z’ubutane ku bana
Ingingo ya 269 ivuga ko Abana bahabwa umubyeyi watsindiye ubutane. Undi mubyeyi asigarana uburenganzira bwo gusura abana, kubavugisha cyangwa gusurwa na bo. Mu guca urubanza, umucamanza agena uburyo bukwiye kugira ngo ubwo burenganzira bwubahirizwe.
Urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’umwe mu basaba ubutane cyangwa n’undi muntu ubifitemo inyungu, rushobora gutegeka ko umwana ahabwa umubyeyi utatsinze urubanza cyangwa undi muntu, rushingiye ku byagirira umwana akamaro kandi rumaze kumva ibitekerezo by’umwana. Urukiko rushobora kandi gutegeka ko abana bamwe barerwa n’umubyeyi umwe, abandi na bo bakarerwa n’undi mubyeyi mu gihe biri mu nyungu z’abana nyuma yo kumva ibitekerezo byabo.
Ibyemezo urukiko rufata rushingiye kuri iyi ngingo biba ari agateganyo, rushobora kubikuraho bisabwe n’umuntu ubifitemo inyungu mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.
Uburenganzira n’inshingano by’ababyeyi batandukanye ku bana
Ingingo ya 270 ivuga ko Ababyeyi batandukanye bafite uburenganzira bwo kugenzura uko abana bafashwe n’uko barerwa, hatitawe ku washinzwe kubarera. Bafite kandi inshingano yo gutanga indezo hakurikijwe ubushobozi bwabo.
Uburenganzira bw’abana bwo kurerwa hifashishijwe umutungo w’ababyeyi babo bahawe ubutane
Ingingo ya 272 isobanura ko Igihe habaye ubutane, abana bakomeza kugira uburenganzira bwo kurerwa hifashishijwe umutungo w’ababyeyi babo. Umubyeyi ntashobora kwikuraho umutungo we wose iyo agifite inshingano yo gutanga indezo ku bana.


Kinyarwanda
English
Swahili









