Icyo wamenya ku byaha bine DJ Toxxyk akurikiranyweho
Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Toxxyk amaze iminsi 16 muri kasho ya polisi nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2025. Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Hakozwe iperereza Polisi isanga DJ Toxxyk yakoreshaga ibiyobyabwenge kandi yaranabyemeye mu ibazwa. Inzego zishinzwe gukora iperereza zasatse iwe mu rugo bahasanga udupfunyika tw'ibiyobyabwenge.
Icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge
Ingingo ya 263 y'Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Ikindi cyaha DJ Toxxyk azakurikiranwaho ni ugutwara nta ruhushya
Ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga atabifitiye uruhushya, itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira riteganya ko iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Gutwara wanyoye ibisindisha
Ingingo ya 10 y’itegeko ryo mu 1987 riteganya ko icyaha cyo gutwara wanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha, iyo urukiko rukiguhamije ushobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko kitarenze amezi abiri.
Icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake
Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 iteganya uburyo ubwicanyi budaturutse ku bushake n'uko buhanwa.
Ivuga ko umuntu wica undi by'ububuraburyo,uburangare,ubushake buke,umwete muke,kudakurikiza amabwiriza cyangwa se ubundi ubuteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.
Umuntu uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake,ahanishwa igifungo kitari mu nsi y'amezi atandatu (6),ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu ya 500,000 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri (2) Frw, cyangwa se kimwe muri ibyo bihano


Kinyarwanda
English
Swahili









