Ruben Amorim yifurijwe n’abakinnyi babiri gusa kuzahirwa ahandi azajya
Uwari umutoza mukuru wa Manchester United, Ruben Amorim, nyuma yo gusezererwa yifurijwe n’abakinnyi yatozaga kuzahirwa aho azajya hose.
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 5 Mutarama 2026, nibwo ubuyobozi bwa Manchester United bwatangaje ko bwatandukanye n’umutoza wayo mukuru, Ruben Amorim nyuma y’amezi 13 ahawe akazi.
Ruben Amorim ntabwo yigeze yishimirwa n’abakunzi ba Manchester United nyuma yo kuba akina umupira utari mwiza ariko kandi no kuba yari yarabuze intsinzi nkuko bamuzanye abikora.
Nyuma yo gutandukana na Manchester United, bamwe mu banyamakuru basanze Ruben Amorim iwe mu rugo ariko ntabwo yigeze yemera kubaganiriza kuko yagiye atabavugishije.
Ntabwo abakinnyi benshi batozwaga na Ruben Amorim bigeze bagaragaraza amarangamutima yabo ari benshi nubwo hari n’abatatinye kwishimira ko uyu mutoza yirukanwe n’iyi kipe. Alejandro Garnacho wavuye muri Manchester United akerekeza muri Chelsea FC niwe mukinnyi wa mbere wakunze kwirukanwa kwa Ruben Amorim.
Bamwe mu bakinnyi batozwaga na Ruben Amorim bifurije uyu mutoza ishya n’ihirwe mu byo azajyamo mu minsi iri imbere, barimo Bruno Fernandes ndetse na Harry Maguire.
Mu butumwa bwa Bruno Fernandes yagize ati “ Warakoze cyane, umutoza. Wowe n’abo mwafatanyaga gutoza mbifurije ishya n’ihirwe.” Harry Maguire nawe yagize ati “ Warakoze cyane ku bwa buri kimwe, Bosi. Nkwifurije guhirwa ku hazaza hawe.”
Manchester United ntabwo iratangaza undi mutoza ugomba guhabwa akazi ariko hari bamwe bagaragaje ko bifuza kuyifata. Ole Gunner niwe urimo kwifuza aka kazi ndetse aranifuza ko yahabwa amahirwe akongera akigaragaza.
Harry Maguire yifurije ishya n'ihirwe Ruben Amorim wirukanwe
Bruno Fernandes yifurije guhirwa Ruben Amorim watozaga Manchester United


Kinyarwanda
English
Swahili









