Abakinnyi 30 bazavamo uzatwara Ballon D’Or bagiye hanze
Abakinnyi 30 bazavamo uzatwara Ballon D’Or uyu mwaka, bagiye ahagaragara.
Ni ibiroro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, aho ikinyamakuru France Football gisanzwe gitanga ibi bihembo cyashyize hanze bimwe mu byiciro n’abazabihatanira mu mupira w’amaguru w’abagore ndetse no mu bagabo.
Icyiciro cyabimburiye ibindi ni icy’umukinnyi ukiri muto mu Bari n’Abategerugori (Women Kopa Trophy). Iki cyiciro cyisanzemo abakinnyi barimo Michelle, Linda, Kaptein, Lopez ndetse na Martinez Ovando.
Ikindi cyiciro gikomeye ni umukinnyi ukiri muto mu bagabo giheruka gutwarwa na Lamine Yamal wanagarutsemo uyu mwaka. Abandi barimo ni Joao Neves, Lewis Skelly, Yildiz, Rodrigo Mora ndetse na Lamine Yamal.
Muri ibi byiciro kandi harimo igihatanirwa n’abazamu barimo Alison Becker Donnarumma ndetse n’abandi bagera ku 8. Abatoza bahatanira igihembo cy’umutoza mwiza barimo Hansi Flick, Enzo Maresca, Arne Slot, Louis Enerque ndetse na Antonio Conte.
Icyiciro cyari gitegerejwe na benshi ni ukumenya abakinnyi 30 bazavamo umwe mwiza w’uyu mwaka wa 2025.
Muri aba bakinnyi higanjemo aba FC Barcelona barimo Lamine Yamal, Lewandowsky, Raphinha na Pedri. Indi kipe ifitemo benshi ni Paris Saint Germain barimo Hakim, Vitinha, Doue, Dembele, Fabian Louis na Nuno Mendes. Ntabwo kandi wakibagirwa Mohamed Sarah hamwe na Kylian Mbape, Vinicius Jr na Jude Bellingham bose ba Real Madrid.
Muri ibi byiciro kandi harimo n’igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umugore. Muri aba bakinnyi harimo Sandy Baltimore, Aitana Bonmati ndetse n’abandi bagera kuri 28.
Ibi bihembo bizatangwa tariki 22 Nzeri 2025.
Abagore bahatanira umukinnyi mwiza w'umwaka
Abazavamo umukinnyi mwiza w'umwaka mu bagabo
Amakipe azavamo inziza y'umwaka
Abazavamo umutoza mwiza w'umwaka
Abazavamo umuzamu mwiza mu bagabo n'abagore
Bamwe mu bazavamo umukinnyi mwiza ukuri muto


Kinyarwanda
English
Swahili









