issa
Shema Fabrice yabwiye ijambo ryiza abakinnyi b'Amavubi

Oct 9, 2025 - 09:04
 0

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice, yatangarije abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ko yakora ikintu icyari cyo cyose cyatuma intsinzi iboneka.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ku wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2025, aho barimo gukorera umwiherero bitegura umukino izakinamo n'ikipe y'igihugu ya Benin kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muyobozi yagarutse kuri byinshi agaruka no ku kuba Mangwende yagarutse mu ikipe y'igihugu ndetse n'imihamagarire y'abakinnyi bashya bataje ariko yizeye ko bazaza mu bindi bihe biri imbere.

Yagize ati " Kugira umwuka w'intsinzi ni byiza cyane Kandi n'ibintu byiza kuri twe. Dufite umutoza, abakinnyi barahari, abashya ndetse n'umunyabigwi Magwende yagarutse. Ni ibintu byiza ku ikipe yacu. Twahamagaye abakinnyi bashya, ariko ntabwo byakunze gusa twizeye ko mu minsi iri imbere bizakunda."

Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko bagaragaza ko hari ikintu bakora ndetse ko akunda intsinzi ari yo mpamvu yakora buri kimwe kugira ngo abone intsinzi gusa ibyo byose byagerwaho bikozwe nabo.

Yagize ati " Uyu munsi ndabizi ko mufite igitutu cyiza nk'ibisanzwe, ariko ikintu cyiza kuri uyu mukino ni ukwerekana niba bishoboka ko hari icyo mwakora. Ikindi ntabwo ndi umutoza, ariko nkunda intsinzi. Nakora buri kimwe cyose ndwanira intsinzi ariko n'imwe mwabikora."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi ntsinzi ikenewe cyane ku gihugu kuko bigaragaza isura nziza kuri cyo. Ariko Kandi yasabye abakinnyi kwitwara neza muri uyu mukino ndetse n'uwuzakurikira uzayihuza na Afurika y'epfo.

Yagize ati " Icyo nshaka kubabwira, ni uko ari iby'akamaro kubona iyi ntsinzi muri uyu mukino. Ntabwo ari kuri njyewe cyangwa mwebwe nk'abakinnyi ariko ni no kugaragaza isura nziza ku gihugu.

Mukore ibishoboka byose dukore amateka. Rimwe na rimwe njya numva abanyamakuru bibaza ngo ni gute tuzajya mu gikombe cy'isi. Isi ntabwo irebwa n'abandi, twirebeho ubwacu. Reka dutsinde, twongere dutsinde n'umukino ukurikiyeho."

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda izahura na Benin ndetse Shema Ngoga Fabrice uyu munsi yawugarutseho yemeza ko uzaba ari umunsi ukomeye uzaba urebwa n'igihugu cyose.

Yagize ati " Ku wa Gatanu ni umunsi ukomeye cyane kuri twe. Sitade yose izaba ireba, igihugu cyose kizaba gihari. Reka rero dutangire neza. Ntabwo nshobora gutoza cyangwa gukina, ariko nshobora kubona uburyo bwiza bwo kubafasha kwitegura neza."

Nyuma y'uyu mukino Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izahita yerekeza muri Afurika y'epfo gukina umukino usoza iyi mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2025. Uyu mukino uteganyijwe tariki 14 Ukwakira 2025.

Shema Ngoga Fabrice yaganirije abakinnyi mbere yo guhura na Benin

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bariteguye bose

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Bizimana Djihadi n'abasore be bari mu mwuka mwiza

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373