Ingabire Marie Immaculeé yatabarutse
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yatabarutse mu gitondo cyo ku wa 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Babinyujije ku rubuga rwa X ,Transparency International Rwanda yanditse ko bababajwe n'inkuru y'akababaro y'uko umuyobozi w'uwo muryango yatabarutse azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Ingabire Marie Immaculeé ari mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda, anatorerwa kuyiyobora kugeza ubwo yatabarutse akiri umuyobozi.
Ubuto bwe bwaranzwe no kuba mu buhungiro I Burundi no muri RDC, yakunze kubabazwa cyane no gukurira mu buhungiro yiyemeza kurwanya ruswa n'akarengane yivuye inyuma.
Yakoze imirimo itandukanye irimo iy'itangazamakuru no guharanira ko abagore bagira ijwi muri sosiyete nyarwanda.
Azahora yibukirwa ku muhate yagize mu kwamagana ruswa ,akarengane no gushyira ukizana ku mugore.


Kinyarwanda
English
Swahili









